Iremezo

“Kugirango ngere kwa muganga kwivuza nakoresheje amasaha 3 “

 “Kugirango ngere kwa muganga kwivuza nakoresheje amasaha 3 “

Hari abo gahunda ya Guma murugo yasanze bafite gahunda Kwa muganga babuze uko begerayo bitewe nuko ntaburyo bwo gutwara abantu Muburyo rusange buhari, bakifuzako Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zashyiraho uburyo abarwayi bagera kwa muganga ,Kuri ikikibazo Umujyi wa Kigali Na RURA ntacyo barabitangazaho igyakora hari amakuru avugako barimo gukorana inama ngo barebe Umurongo bagiha.
Uyu ni umunsi wa 2 gahunda ya Guma murugo muri Kigali itangiye nyamara Ariko Hari abagaragazako hari ibyababangamiye kuberayo. Urugero nabafite uburwayi butandukanye Bavuga ko kugera mwamuganga bibagoye kuko ntaburyo bwo gutwara abantu muburyo rusange bwateganyijwe
Urugero rwabafite ikikibazo Nabo twasanze kubitaro bya Muhima Bavugako kugera kwa Muganga byabagoye

uyu yaguze ati “njyewe naturutse I Jali naje n’amaguru kandi ndarwaye nabuze ikinyabiziga cyanzana ,moto ntizemewe kandi sinabona ubushobozi bwo gukodesha imodoka ‘’

Mugenzi we nawe waje aturutse mumurenge wa Kigali yagize ayi “naje namaguru pe kandi reba ukomerewe ndwaye indwara zubuhumekero ,naturutse murugo saa 05h00 turimo kuhavunikira rwose”
Ikikibazo bagisangiye nabari bafite landevu Kwa Muganga baturuka muntara Ariko ikaba igiye gukomwa munkokora Na Guma Murungi iri Muri Kigali bakifuzako bashyirirwaho uburyo bagera kwa munganga  ati ”Nkanjye nturuka Karongi nari naje kuri  gahunda ya muganga kuko ndwaye umugongo  niyeranje ndahagera ariko sinziko nzasubirayo  mutubwirire abayobozi badushyirireho imodoka ziducyura rwose “

Ubwo twateguraga iyi nkuru, Umujyi wa Kigali watwoherereje ubutumwa ubugufi ko bari mu nama na Minaloc; RURA n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo icyi kibazo kibonerwe igisubizo mu maguro mashya, basabye kandi udafite gahunda yihutirwa kwihangana kugeza gahunda zongeye gufungurwa kuko mu ngendo zihuza abantu naho harimo ibyago byo kwandura koronavirusi
Kugeza ubu abafite imbogamizi zo kugera ahantu hatandukanye harimo abagore bagiye kubyara ,bajya gutanga service zangombwa zemewe, nko gucuruza ibikoresho by’isuku, ikoranabunga n’abandi .

Aba bose bagahuriza kucyifuzo cyuko hashyirwaho uburyo bwo gutwara aba bagomba gutanga service zemewe icyakora hari amakuru twamenye  yuko Ikigo gifite munshingano imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA  ishobora gushyiraho Bus zitwara abantu muri buri mubice  bitandukanye byo Muri Kigali ,zafasha aba bose. gusa RURA ubwo twayihamagaraga ngo tubabaze niba ari ukuri Ntabwo bigeze babasha kwitaba

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *