Iremezo

Kurasa umwaka byaharire abikorera

 Kurasa umwaka byaharire abikorera

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko uyu mwaka butazakora ibikorwa byo kurasa umwaka nk’uko byari bisanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ariko bwemeza ko hari abikorera bazabikora bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu myaka yashize ibirori byo gusoza umwaka ni bimwe mu byizihizwaga cyane mu Mujyi wa Kigali ndetse hakabaho n’ibikorwa byo kurasa ibishahi mu kirere ibizwi nko kurasa umwaka, mu rwego rwo kwerekana ko abantu basezeye ku mwaka urangiye, binjiye mu umushya.

Ni ibikorwa byaberaga ahantu hatandukanye muri uyu Mujyi harimo ku musozi wa Bumbogo, Stade Amahoro n’iya Nyamirambo.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego z’ubuzima, Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi birori byo kurasa umwaka bitazaba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko bahagaritse ibikorwa byo kurasa umwaka, gusa yemeza ko ibigo byigenga birimo na Kigali Marriott Hotel bizemererwa kubikora ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati “Umujyi wa Kigali wahagaritse ibikorwa byose bijyanye no kurasa umwaka muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka. Ariko bimwe mu bigo byigenga nk’amahoteli arimo Kigali Marriott azarasa ibishashi birinda amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.”

Rubingisa yakomeje ashima abanya-Kigali bakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’uyu mujyi no muri ibi bihe bagihanganye n’icyorezo cya Covid-19, abibutsa ko haguma amagara.

Ati “Ndibutsa abatuye Kigali ko muri ibi bihe by’amage byatewe n’iki cyorezo, umutungo rukumbi umuntu afite ni ubuzima buzira umuze n’umutima wo kwihangana dusanganywe mu muco w’Abanyarwanda, ku bw’ibyo mu gihe twinjira mu 2021, tugomba kwirinda ikintu cyose cyakwangiza iyi mitungo ikomeye twubahiriza amabwiriza yose yashyizweho yo kwirinda Covid-19.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasabye abatuye uyu Mujyi kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru bakayizihiriza mu rugo birinda kujya ahantu hahurira abantu benshi no gukora ingendo zitari ngombwa.

Iminsi mikuru isanze ibintu byahinduye isura

Imyinsi mikuru isoza umwaka ya Noheli n’Ubunani ije isanga icyorezo cya Covid-19 cyarongeye kuzamura ubukana mu Rwanda, ibintu byatumye Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza yongera gukaza ingamba zo kwirinda zashyizweho n’inzego z’ubuzima hagamijwe kwirinda ko abandura iki cyorezo barushaho kwiyongera mu bihe by’iminsi mikuru.

Mu minsi 11 ishize, mu Rwanda hamaze kugaragara ubwandu bwa Coronavirus ku bantu 1083, mu gihe mu minsi ine abamaze gupfa bo ari icyenda. Ni imibare iri hejuru ku buryo budasanzwe kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu gihugu.

Mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byafata isura mbi Leta yafashe icyemezo cy’uko buri muntu agomba kuba yageze mu rugo saa Mbili z’umugoroba ndetse inagabanya umubare w’abantu bemerewe kwitabira imihango itandukanye irimo iy’ubukwe n’ibiriyo.

Kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda narwo muri iyi minsi ruhangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus bwatangiye kugaragara mu Bwongereza mu ntangiriro z’uku kwezi. Bivugwa ko ubu bwoko bukwirakwira ku kigero cya 70% kurusha virus isanzwe.

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagiranye na RBA yavuze ko bishobora no kuba bishoboka ko ubu bwoko bushya bw’iyi virusi bwaba bwarageze mu Rwanda, hashingiwe ku kuba nta bushobozi rufite bwo kuyitahura.

Ati “Mu Rwanda kugeza ubu ntabwo turabona ubwihinduranye bw’iyo virus ku mpamvu navuga ebyiri. Iya mbere no kubibona ntabwo ari ibintu byoroshye […] bisaba tekinike yo kujya muri ako karemangingo ukakigaho indani […] ni ubushobozi turi kubaka muri laboratoire nkuru y’igihugu, tumaze nk’amezi abiri tubikora. […] Kuri Covid-19 ni bishya ntabwo turabigeraho, ni nayo mpamvu tudashobora kuvuga ngo irahari cyangwa ntihari.”

Mu Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame aherutse kugeza ku Banyarwanda yavuze ko habayeho kugira ibyo abantu bigomwa birimo no kutishimira hamwe mu miryango muri ibi bihe by’impera z’umwaka, yemeza ko iyo hatabaho uko kwigomwa byari kugorana guhangana na COVID-19 kandi hagatakara byinshi birimo n’ubuzima kuko icyorezo gihungabanya buri kintu cyose n’ubuzima burimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *