Iremezo

Kurwanya ruswa bitwara ikiguzi, ariko icyo kutayirandura nicyo kirekire – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ikiguzi cya Politiki mu kurwanya ruswa, kuko kutayirandura bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bakene n’abanyantege nke, kandi ikiguzi cyo kutayirandura aricyo gihenze kurusha icyo kuyirandura.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu muhango ngarukamwaka wo gutanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa hirya no hino ku isi, uyu muhango ukaba wabereye i Tunis muri Tunizisia.

Mu butumwa ibiro by’umukuru w’igihugu byashyize ahagaragara ku rukuta rwa twitter, byatangaje ko “Kurwanya ruswa bishobora gusaba ikiguzi gikomeye cya politiki, ariko ikiguzi cyo kutayirandura nicyo kirekire kurushaho.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no kwitabira umuhango wo gutanga ibyo bihembo byitiriwe umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani.

Yashimiye Emir wa Qatar ugira uruhare rukomeye mu gutegura ibyo bihembo, ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame yashimiye n’abahawe ibihembo, kubera uruhare rwabo n’ubushake bagaragaza mu guharanira ko ruswa yacika.

Yagize ati “urugamba rwo kurwanya ruswa ruratureba twese ku isi. Ni intego isi yihaye, rero birasaba ubufatanye bwacu twese, tugakorera hamwe tugamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *