Friday, December 3, 2021

kwakira kandidatire z’abazavamo ba Meya byasubitswe

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasubitse igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere ari nabo batorwamo abayobozi batwo cyari giteganyijwe guhera ku wa 28 Ukuboza 2020 cyim urirwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021.

Mu itangazo iyi Komisiyo yashyize ahagaragara kuri uyu 24 Ukuboza 2020 ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize iti “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha bose ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki ya 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa kimuwe bitewe n’uko Komisiyo itabonye igihe gihagije cyo kujya mu baturage hirya no hino mu turere ibakangurira gutanga kandidatire bitewe n’ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.

Ati “Ahanini bifitanye isano n’umwanya twabonye muri iki gihe wo gukangurira abaturage no kubigisha, kubakangurira gutanga kandidatire, nyuma ya biriya byemezo byafashwe mu nama y’abaminisitiri iheruka, hari ibikorwa bimwe twasubitse nka NEC, cyane cyane ibyajyanaga no kujya mu baturage kubigisha kubakangurira ibi by’amatora hirya n hino mu turere.”

Yongeyeho ati “Twabisubitse rero kugira ngo twongere tugireho nibura ibyumweru bibiri byo kongera kujya mu baturage no gushaka uburyo tubakangurira kugira ngo bazatange kandidatire ariko babisobanukiwe neza ibintu byose bikemuke.”

Munyaneza kandi yavuze ko iri subikwa ryo gutanga kandidatire bikimurirwa umwaka utaha ritazagira ingaruka ku gihe amatora rusange y’abazajya muri Njyanama ateganyijwe ku wa 22 Gashyantare 2021.

Ati “Amatora rusange yagombye kuba kuri 22 Gashyantare iyo tariki yo ntabwo twayihinduye, ayagombaga kuba itariki 6 z’ukwa kabiri byo byahindutse, ayagombaga kuba 6 z’ukwa kabiri azaba tariki 20 Gashyantare, ni ya yandi yo mu midugudu.”

Andi matora y’abazaba ba Meya na ba Visi Meya, yari ateganyijwe ku itariki 2-3 Werurwe 2021, yigijwe inyuma gato akazaba ku wa 5 Werurwe 2021, bakazatorwa mu bazaba batsinze amatora yo ku wa 22 Gashyantare 2021 azatorerwamo abajya mu Nama Njyanama z’uturere.

Nyuma yayo hazakurikiraho amatora y’Inama z’abagore, iz’urubyiruko n’iz’abafite ubumuga ku rwego rw’uturere no ku rwego rw’igihugu.

Inama Njyanama y’Akarere iba igizwe n’Abajyanama rusange batorwa ku rwego rw’Imirenge; abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere.

Harimo kandi abajyanama b’abagore bangana nibura na mirongo itatu ku ijana y’abagomba kugira Inama Njyanama y’Akarere; Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere na Perezida w’abikorera mu Karer

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -