Iremezo

Lt Col Ronald Rwivanga niwe muvugizi mushya wa RDF

 Lt Col Ronald Rwivanga niwe  muvugizi mushya wa RDF

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda

Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe Umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari uri kuri uwo mwanya.

Lt Col Rwivanga wari usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College).

Lt Col Munyengango usimbuwe yagizwe Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu Ukwakira 2017, na we asimbuye Gen Maj Safari Ferdinand wari muri uwo mwanya by’agateganyo.

Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda nko kuba umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu (Republican Guard) ashinzwe imyitozo n’ibikorwa.
Rwivanga yabaye umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Muri gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yo guhanahana amasomo, Rwivanga yabaye ushinzwe Abakozi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare muri Tanzania, riherereye Arusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *