Iremezo

Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kongera umwanya wo kuganira n’abana

 Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kongera umwanya wo kuganira n’abana

Ku munsi w’ejo ku itariki 11 Ukwakira, wari umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe umwana w’umukobwa.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira, nibwo uyu munsi w’umwana w’umukobwa wizihijwe hano mu Rwanda, uhuzwa no gutangiza Ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya abasambanya abana.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu nama yahurije hamwe abayobozi bakuru bo mu nzego za Leta, abafatanyabikorwa bazo n’abagize sosiyete sivile ariko ikaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, yafatiwemo ingamba nshya zo gukumira ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Imbuto Foundation, niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Ni na we watangije ubu bukangurambaga.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi kongera umwanya wo kuganira n’abana, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi n’umurinzi w’abana, bo mizero y’igihugu, anatanga umukoro ku barengera inyungu z’umwana.

“Iyo urebye ibyakozwe byose kugezaq ubu, bitera umuntu gushakisha impamvu muzi ituma icyaha cyo guhohotera abana kidacika burundu. Usanga umuntu ari mugari koko. Duhora dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe imibanire y’abantu n’imemerere bigatuma tutabyiyumvisha.Ku babyeyi bagenzi banjye n’abarezi by’umwihariko, twongere umwanya wo kuganira n’abana bacu, buri wese abe ijisho ry’umuturanyi, n’umurinzi w’abo bato bacu.”

Imibare igaragaza ko hano mu Rwanda, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose mu mwaka wa 2016, bari 17,849, muri 2017 abangavu batewe inda z’imburagihe bari 17,337, muri 2018, umubare w’abangavu basambanyijwe bagaterwa inda wariyongereye ugera ku 19,832, mu gihe imibare y’abasambanyijwe bagaterwa inda hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Kanama 2019 bari 15,656.

Kugeza ubu imibare y’abangavu basambanyijwe muri uyu mwaka wa 2020 ntiratangazwa; gusa uyu mubare ushobora kuba wariyongereye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Urwego rw’igihugu rw’ubujyenzacyaha RIB, ruvuga ko icyaha cyo gusambanya abana ari cyo kiza ku isonga, mu byaha byose bikorerwa abana hano mu Rwanda.
Reba ubutumwa bwose bwa Madamu Jeannette Kagame.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *