Iremezo

Madamu Jeannette Kagame

Ihuriro ry’abayobozi bakuru mu Rwanda, Unity Club Intwararumuri, baravuga ko imiryango imwe y’abanyarwanda ikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, kandi ari bo bakabaye babafasha murugendo rwa Ndi Umunyarwanda. Bamwe sabanga igisubizo cyakabaye gishakirwa mu mashuri, ariko nabyo ngo birasaba imbaraga zikomeye. Hagati aho madamu Jeanette Kagame asaba urubyiruko gusesengura ibyo bumva.

Abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bashimangira ko ubushakashatsi bwabo bwerekana ko ingengabitekerezo ya jenoside, ikomeje gufata indi ntera. Iki ni ikibazo ngo kiganje mubanyarwanda bari mu mahanga.
Aba barimo abahunze ubutabera ndetse n’abahunze igihugu ku mpamvu za politike hakiyongeraho n’inshuti zabo.

Aba bose ngo bashyira imbaraga zikomeye muguhembera ingengabitekerezo ya jenoside, ibi bikaba bibangamiye gahunda ya ndi umunyarwanda no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Ariko nanone ngo n’urubyiruko ruri mugihugu, narwo rurimo ababoshywe n’ingengabiotekerezo ya jenoside.
Senateri Dr. Emmanuel Havugimana.
“Hari urubyiruko rugifite amateka mabi kubera ibyo rwumva ku ishyaga, byarabaye, ingeroni nyinshi ariko nabibutsa umwana wo mu karere ka Gakenke wigeze kohereza SMS (ubutumwa bugufi) gitifu avua ati: “ababyeyi bacu ntacyo bakoze, ahubwo twebwe tuzongera.” Ibi byabaye muri uyu mwaka wa 2020.”

Iyi ni ingingo bavuga ko ifite umuzi mu muryango ndetse ngo ni naho hagomba gushakirwa umuti.

Kubwa Dr. Bayisenge Jeannette, minisitiri ufite umuryango munshingano ze, we avuga ko ibi bisa no gusaba umuntu icyo adafite.
“Ababyeyi turimo gusaba ngo batoze abakiri batoya, bamwe na bamwe muri bo usanga bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu Kinyarwanda baravuga bati “ntawe utanga icyo adafite”, kuko abo babyeyi, abenshi barahungabanye, abandi baracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi nibo turi gusaba ngo barere uru rubyiruko rw’ejo hazaza.”

Aya masomo agoranye kubonekera mu muryango, abahanga muburezi bo bavuga ko andi mahitamo asigaye muri uru rwego ari uko hashyirwaho uburyo ibi byigishwa mu masomo y’amateka mu bigo by’amashuri na Kaminuza.

Ibi byose barabihuriza ku gicumbi kivuga ko bisaba urugendo rurerure. Kubwa Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johsnton Busingye, asanga n’aya mahitamo ya nyuma arimo imbogamizi, ariko ngo bakeneye gukora muburyo budasanzwe.
“Niba tugifite umwalimu umwe wigisha ishuri ryose, niba hakiri abarimu bishisha amateka, mu madini n’amatorero birashoboka ko twabona umwanya wo kuvuga kuri ndi umunyarwanda, izi nizo ntambwe dukwiye kuba dutera noneho tukavuga tuti, urugendo ruracyario rurerrure ariko turimo turatera intambwe.”

Mugihe izi nzego zose zikirwana no gushaka ipfundo rihambiriyemo iyi nkomyi kuri gahunda y’igihugu yo kwimakaza umumwe bw’abanyarwanda; madamu Jeannette Kagame, we asaba urubyiruko gusesengura ibyo rubwirwa.
“Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rufite ubumenyi buke ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano, mukomere ku bumwe, muzirikane u Rwanda, igihe cyose musesengure ibibazo twagize kandi tubizeyeho kuzaba umuti n’igisubizo kirambye cyabyo.

N’ubwo bimeze bitya, urwego rufite umuryango munshingano ruravuga ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti mu mugoroba w’ababyeyi, aha ngo niho hameserwa bene iyi myenda yanduye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *