Iremezo

Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo yaririmbye atari ize ndetse abisabira imbabazi

 Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo yaririmbye atari ize ndetse abisabira imbabazi

Umuhanzi nyarwanda Mavenge Sudi yemeye ko indirimbo acuranga atari ize bwite ahubwo ari iz’umuhanzi wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Kayitare Gaetan kugira ngo zitazimira ndetse abisabira imbabazi.

Yabyemeye ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, mu kiganiro Impamba y’Umunsi cyatambutse kuri KT Radio, mu gace kacyo kitwa NYIRINGANZO.

Mavenge Sudi uzwi cyane mu ndirimbo Gakoni k’Abakobwa, Ku Munini n’izindi, yavuze ko yamenyanye na Kayitare Gaetan mu mwaka wa 1986 amusanze aho yakoreraga mu Ruhango.

Mavenge Sudi yavuze ko yavuye i Kigali ari kumwe n’umusore witwa Mugabo wakomokaga i Nyanza, bahamara iminsi itatu na ho bahava berekeza i Karama ku musore witwa Muhirwa wacurangaga gitari ariko wakoranaga na Kayitare Gaetan.

Bahageze ngo basanze Muhirwa nta gitari (Guitar) afite bakomeza inzira bagana ahitwaga i Kigoma (Ruhango y’ubu) bahasanga Kayitare Gaetan.

Ati “Tugezeyo Mugabo yaramumbwiye hanyuma Kayitare arishima ampa gitari ndacuranga atangazwa, atungurwa, ankundira ukuntu nakiriye gitari nyicurangisha imoso, ndacuranga utuntu nari nzi cyane, ndamuririmbira arishima ubwuzu buramusaba, mbona biramurenze.”

Mavenge Sudi avuga ko icyo gihe bahise baba inshuti ndetse Kayitare Gaetan amuririmbira indirimbo ye ya mbere yitwa “Ikigabiro” na yo Mavenge akaba yarayisubiyemo.

Avuga ko nyuma yaho bajyanye mu irushanwa ku Gisenyi, nyuma y’iryo rushanwa nabwo ngo yakomeje kuzajya amusanga aho yakodeshaga yakoreraga akazi ko kudoda imyambaro cyane iy’abagore n’abakobwa, i Kigoma.

Mavenge avuga ko yakomeje kubana na Kayitare Gaetan i Kigoma ndetse atangira no kuzajya amutuma kasete (Cassette) mu mujyi wa Kigali agashyiraho indirimbo akaziha abaturage bazishaka.

Agira ati “Yantumaga kasete i Kigali, nazikuraga mu iduka bitaga muri Audiotex, hafi no kwa Venant, agashyiraho indirimbo akaziha abantu b’inshuti ze, ababyeyi, abamama, abapapa, abantu bose ndetse ukabona biramushimishije.”

Mavenge Sudi ariko yahakanye ko atigeze afunganwa na Kayitare Gaetan ahubwo ko yakundaga kumusura akamugemurira ibintu bitandukanye ahawe na Muhirwa wacuruzaga imyenda i Nyanza.

Muri gereza ngo yamushyiriyeyo gitari ye, kasete ndetse na kasete fone kugira ngo ajye abona uko akora indirimbo ze akaziha abantu bazifuza ku buntu.

Yavuze ko indirimbo acuranga kenshi ngo yakunze kubivuga mu itangazamakuru ndetse no mu bantu baziranye ko ari iza Kayitare Gaetan ndetse akababwira n’amateka ye.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aribwo yahisemo kuririmba ibihangano bya Kayitare Gaetan kugira ngo bitazimira kandi yari inshuti ye.

Ati “Umuco namusanganye, igihango twagiranye, ibiganiro twagiranye, uburyo yari afite umuco wo gusohora ibimurimo kandi nkabona arangwa no kubiha abantu bose, nkimara kumubura nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi narebye ukuntu abantu bari bakonje, ukuntu twari dukonje, ntekereje ko hari ibihangano bya mugenzi wanjye nanjye nifitemo yanyigishije noneho nkora ku buryo mbisohora kugira ngo bitazagwa mu kimuga, ahubwo mbisohore byubake Abanyarwanda mu bijyanye n’urukundo kuko hari ukuntu duhungeza abantu kugira ngo bishime bave mu irungu kubera ibihe bibi twari tuvuyemo.”

Yongeye ati “Ubwo rero ako kantu, ntigeze mvuga, inshuti zanjye, abantu bose bakunze kuba abafana banjye, batari bamenya ako kantu ndakababwiye kandi nzahora nkasubiramo nanamuvuga ibigwi.”

Mavenge Sudi yaboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi kubera kwiyitirira ibihangano bitari ibye.

Yagize ati “Imbabazi kuzisaba ni byo koko nk’umuntu wumva ko ntigeze mbivuga, musabye imbabazi pe ariko noneho nk’umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro bumvise urukundo twagiranye, amateka dufitanye na Gaetan ni maremare.”

Yanahishuye ko indirimbo “Kavuna”, Kayitare Gaetan yayihimbiye muri gereza ndetse icyo gihe ngo ni nabwo yamusabye ko ibihangano bye bitazazimira ahubwo yazaziririmba.

Mavenge Sudi yavuze ko ntawundi muhanzi wasubiyemo indirimbo ya Kayitare Gaetan ndetse ngo ku giti cye ntiyanamwemerera kuko zose azizi.

Yanijeje ko afite gahunda yo kuzajya gusura umuryango wa Kayitare Gaetan kugira ngo bagire ibyo baganiraho byerekeranye n’izi ndirimbo yasubiyemo.

Shumbusho Michel uhagarariye umuryango wa Kayitare Geatan yashimiye cyane Mavenge ku bw’imbabazi yasabye ariko avuga ko atamuha imbabazi we wenyine ariko nanone bakibabajwe n’uko yazisubiyemo nabi.

Yagize ati “Jye naramubwiye duhuriye mu Biryogo, ndabimubwira ntiyabyumva ariko mubwira ko twababaye nk’umuryango kuzisubiramo nabi kuko atari ko yazicuranze, yego ubisabiye imbabazi, natwe turabyakiriye gato ariko ntabwo birangiye kuko burya ikosa riba ryabaye ni ugusubiramo ikintu cy’undi yakoze, n’ubwo yaba ari inshuti yawe yarabikuragije, ubisabira mu muryango wasigaye ntabwo yazimye kuko afite abavandimwe basigaye kuko ubu hasigaye batatu.”

Ati “Dufite ibyo tugiye kuganira nk’umuryango ahubwo turamushimiye cyane Imana imuhe umugisha, imbabazi yazisabye sinahita nzitanga jyenyine tuzicara tubiganireho ariko turamushimiye ni umuntu w’umugabo.”

source kigalitoday  yayikoze  ku bufatanye n’Umunyamakuru Bisangwa Nganji Benjamin

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *