Iremezo

Menya imiterere n’ ibiryohera SARS-CoV-2, virus itera COVID19

 Menya imiterere n’ ibiryohera SARS-CoV-2, virus itera COVID19

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranya na RadioTv10, mu kiganiro Zinduka, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, yasobanuye imiterere, inkomoko ndetse ya virus itera indwara ya COVID19 n’icyakorwa ngo yirindwe.

Asobanura inkomoko ya virus itera COVID19, yavuze ko ubusanzwe iyi virus yari iriho ariko iri mu nyamaswa nk’uducurama, kandi ko nta kibazo yari iteye. Mu mujyi wa Wuhan mu mwaka wa 2019 haje kuboneka ko hari abantu bari kurwara indwara imeze nk’umusonga ukabije ndetse n’umuganga wabivuze bwa mbere ntiyakirwa neza. Iyi ndwara yaterwaga n’iyi virus.

Byaje kugaragara ko iyi virus yari yitandukanyije n’izindi yitwa “SARS-CoV-2” (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2), byatangiye yitwa “Novel Coronavirus” nyuma indwara itera ihabwa izina rya “COVID19”.

Dr. Sabin avuga ko iyi virus ya SARS-CoV-2 itera indwara ya COVID19, nubwo ikwirakwira vuba ishobora kwicwa n’ubushyuhe buri ku kigero cya 60%, ishobora kandi kwicwa n’isabune igihe umuntu yakarabye neza, na alcohol ifunguye ku kigero cya 70%, imirasire y’izuba nayo ityaye (Ultraviolet ) ishobora kwica iyi virus.

Iyi virus iteye nk’urugori, ifite ibintu bimeze nk’amaboko bigiye biyifasheho, Dr. Sabin yavuze ko ibi ari inyubakamubiri zayo (Proteins) bikaba ari nabyoikoresha ifata ku kintu yagiyeho.

Impamvu basaba abantu gushyira intera nibura ya metero imwe hagati yabo, nuko iyi virus ikwirakwira binyuze mu matembabuzi agaragara cyangwa atagaragara aturaka mu kanwa igihe umuntu avuga, mu mazuru igihe umuntu yitsamuye cyangwa nanone ahumetse, bityo ngo iyo harimo iyi ntera hagati y’umuntu n’undi bikagabanya ibyago byo kuyanduzanya. Ngo biba byiza nanone iyo abantu baba batarebana.

Dr. Sabin yavuze ko iy virus ikunda ahantu hafunganye kandi hatagera umwuka.
“Ahantu haryohera “SARS-CoV-2″ itera COVID19, ni ahantu hafunganye kandi hatagera umwuka. Nko mu modoka iyo amadirishya afunze, abantu begeranye, iyi virus irahishimira cyane, n’iyo waba wambaye agapfukanwa ushobora kwandura.”

Avuga ko iyo ari ahantu haca umuyaga, uhuha iyi virus ikaba yagwa hasi bityo ubuzima bwayo bukazahara, agira inama abantu bakora mu biro, n’abagenda mu modoka ko bagomba gukunda gufungura amadirishya umwuka ukinjira ndetse na ya mirasire y’izuba ikinjira.

“Niba uri ahantu hari amadirishya, kandi muri abantu barenze umwe, mufungure ibirahuri rwose.”

Abajijwe niba kwambara agapfukamunwa igihe kirekire cyane nta ngaruka byagira ku buzima bw’abantu, Dr. Sabin yavuze ko mu gihe bamaze igihe bakambaye, bazajya bajya kwiherera ahatari abantu bakagakuramo bakaruhuka maze bakabona kugaruka.

“Ni byiza ko nyuma y’igihe nk’amasaha atanu, wiherera ukajya ahatari abantu, maze ugakuramo agapfukamunwa ukaruhuka, maze wajya ahari abantu ukongera ukakambara, nanjye nibwo buryo nkoresha.”

Abajijwe ikigero cy’ubwirinzi agapfukamunwa kabasha gutanga, yavuze ko udupfukamunwa turi mu moko atandukanye. Udukoze mu myenda natwo dufite imyenda itatu igerekerane, tubasha kurinda umuntu kwandura ku kigero cya 50%, abantu bose baba batwambaye n’andi mabwiriza arimo intera yakurikizwa n’ikigero nacyo kikiyongera.

Hari udupfukamunwa turinda abantu ku kigero cya 99% ariko two twambarwa n’abantu babugenewe bagiye kujya ahantu hari icyorezo gikomeye, nabwo bakakambara mu gihe gito gishoboka kuko baba badahumeka neza.
Hari n’utundi dukoreshwa kwa muganga twaridukunze kugira ibara ry’ubururu, ngo two turinda abantu kukigero cya 95% ariko tukambarwa igihe gito kandi inshuro imwe gusa.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyi virus iyo iri mu mazi ishobora kuhamara iminsi itatu ikiri nzima.
Bityo abantu badakaraba neza batanashyizeho isabune, icyo baba bakoze ni uko baba bongereye iyi virus uburame igihe baba bayifite nk’uko Dr. Sabin abigaragaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *