Iremezo

Miliyari 3.231 Frw, akayabo kavuye mu bucuruzi bw’u Rwanda na RDC mu myaka 8 ishize

 Miliyari 3.231 Frw, akayabo kavuye mu bucuruzi bw’u Rwanda na RDC mu myaka 8 ishize

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni cyo gihugu gifite igice kinini gihaniraho imbibi n’u Rwanda mu Turere twa Rubavu na Rusizi Burengerazuba bw’u Rwanda. Ibihugu byombi bifitanye amateka n’umubano waranzwe n’amaza n’amajya haba muri politiki n’ububahirane.

Muri utwo turere habarizwamo imipaka irimo umunini wo mu Karere ka Rubavu wahoze uzwi nka Grande Barrière kuri ubu ukaba waravuguruwe ukubakwa bundi bushya ukitwa La Corniche One Stop Border Post (OSBP).

I Rubavu kandi hari imipaka ya Petite Barrière iri mu Murenge wa Gisenyi, uyu ukaba uri mu mipaka u Rwanda rufite ugira urujya n’uruza rw’abantu benshi by’umwihariko abakora ubucuruzi bucuriritse bw’ibiribwa, imyambaro n’ibindi.

Hari undi mupaka muto wo mu Murenge wa Busasamana nawo ukunze kwifashishwa n’abaturage b’ibihugu byombi. Iyo mipaka iri i Rubavu kandi yiyongeraho abakoresha inzira yo mu Kiyaga cya Kivu.

Ni mu gihe ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi naho hari Umupaka wa Rusizi ya Mbere, Umupaka wa Rusizi ya Kabiri ibarizwa mu Murenge wa Mururu ndetse n’undi uzwi nka Kamanyora uherereye mu Murenge wa Bugarama hakaba n’icyambu cya Cogefar.

Ku wa 25 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yagiriye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse ku munsi wakurikiyeho Perezida Kagame nawe agirira uruzinduko mu Mujyi wa Goma.

Muri uru ruzinduko rw’amateka uretse kuba barasuye ibikorwa byangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, abakuru b’ibihugu byombi bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ari mu byiciro bitatu bitandukanye.

Ni amasezerano yaje yiyongera ku yo ibihugu byombi byasinyanye muri Werurwe 2019, ajyanye no gufungurirana ikirere, yatumye Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, itangira ingendo zerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways itangira ingendo mu kirere cy’u Rwanda.

Amasezerano mashya yasinywe ; amahirwe adasanzwe ku b’i Rusizi na Rubavu

Ubwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RDC bahuriraga mu Mujyi wa Rubavu n’uwa Goma, bakurikiye isinywa ry’amasezerano ajyanye n’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera, guteza imbere no kurinda ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Andi agenga ubufatanye mu kwimakaza umucyo mu bucukuzi n’ubucuruzi bwa Zahabu hagamijwe guhashya ubucuruzi bwayo bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC ndetse n’amasezerano agena amahame yo gukuriranaho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi, bagaruka kuri aya masezerano bashimangiye ko imbogamizi ku bicuruzwa byambukiranya imipaka zigomba kuvaho mu nyungu z’abaturage.

Ku ruhande rw’abayobozi b’uturere twa Rusizi na Rubavu duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ngo aya masezerano azanye ibisubizo ku bibazo byinshi, bityo ari amahirwe adasanzwe yo kongera ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu byombi by’umwihariko ubutanditse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yabwiye IGIHE ko muri rusange ubucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda na RDC bunyuze kuri iyi mipaka itatu bwiganjemo ubutanditse bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bacuruzayo imbuto n’imboga, amatungo arimo inka, inkoko, ingurube n’ihene ndetse n’inyama ziyakomokaho, ibigori n’ibishyimbo, amata n’isambaza.

Meya Kayumba yavuze ko nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi biteze ko ubwo azaba yatangiye gushyirwa mu bikorwa bizafasha abaturage bakora ubucuruzi nta nkomyi, bagahuza ikiguzi cya serivisi, imisoro ndetse n’inzira umuturage anyuramo kugira ngo ageze ibicuruzwa ku isoko.

Ati “Urumva rero ubwo hasinywe amasezerano yo koroshya ubucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC, azadufasha guhuza ikiguzi cya serivisi, imisoro ndetse n’inzira umuturage anyuramo kugira ngo ageze ibicuruzwa ku isoko. Urumva ko niba bigiye gukemuka biraza gufasha abaturage bacu.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Rubavu, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko abaturage b’i Rubavu by’umwihariko abakora ubucuruzi butanditse cyangwa ubuciriritse ari benshi kandi butunze imiryango yabo bukanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Muri rusange, i Rubavu nabo bajya gucuruza amatungo, inyama, amafi, amata, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi birimo imboga nk’ibitunguru, karoti, amashu, ibirayi, ibishyimbo, ibigori bibisi n’ibindi.

Visi Meya Nzabonimpa avuga kandi ko mu bindi bijyanwa muri Congo harimo amazi ndetse n’umusenyi uvanwa mu Mugezi wa Sebeya aho nibura ku munsi hoherezwayo amakamyo ari hagati ya 20 na 50.

Avuga ko “Amasezerano yumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi aziye igihe, hari imisoro izavaho, iyo umuturage yisanga hakurya i Goma, azakora ubucuruzi kandi urumva ko ari inyungu ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na RDC bigomba kugenda uko.”

Yakomeje agira ati “Hari amafaranga y’imisoro izavaho, kandi habaho no korohereza abo bacuruzi nk’ubu hari umubare w’amafaranga, ibicuruzwa byambutswa kugira ngo yitwe ko ari umucuruzi muto akaba hari imisoro atishyura. Urumva rero ingaruka nziza ya mbere izabaho, ibicuruzwa biziyongera ku munsi.”

Nzabonimpa avuga ko nka mbere ya Covid-19, hari abaturage barenga ibihumbi 50 by’Abanyarwanda bambukaga bahahirana na RDC, ku buryo uko ubucuruzi buzoroshywa bizatuma Abanyarwanda benshi bajya guhahira hakurya n’abo hakurya bakaza guhahira mu Rwanda.

Ati “Ibyo rero bizamura ku kigero kigaragara umubare w’ibyoherezwa muri DRC kuko hari byinshi dufite badafite kandi babikeneye kimwe n’uko nabo hari ibyo bafite dukeneye.”

Imyaka umunani y’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, aherutse kubwira IGIHE ko muri rusange ibyo u Rwanda rwohereza muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo birimo, amatungo, ibiribwa nk’inyama zibaze, ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda birimo za matera, Sima, ibikoresho bya pulasitike n’ibindi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko ibyo u Rwanda rwoherezaga muri RDC mu 2012 byari bifite agaciro ka miliyoni 17,5$, mu gihe ibyo u Rwanda rwatumizaga muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 5,5$.

Mu 2013 ibyo u Rwanda rwohereje muri RDC byageze kuri miliyoni 161$ naho ibyo rwatumijeyo bigera kuri miliyoni 9,2$ mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2014 ibyoherejwe muri RDC byageze kuri miliyoni 189,1$.

Muri rusange Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko uko imyaka yagiye ishira, ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC bwagiye bwiyongera ku kigero gishimishije kuko nko mu 2015, ibyoherejwe muri icyo gihugu byari bifite agaciro ka miliyoni 193,6$, mu gihe ibyatumijweyo byari bimaze kugera kuri miliyoni 10.7$.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko mu 2016, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 203$ rutumizayo ibifite agaciro ka miliyoni 11$. Mu 2017 ibyoherejwe muri RDC byari bifite agaciro ka miliyoni 208$ naho ibyatumijweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 12,7$.

NISR ikomeza igaragaza ko mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri RDC byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 337$ naho ibyatumijweyo byari bifite agaciro ka miliyoni 14,3$.

Ku butegetsi bwa Tshisekedi, ibintu byahinduye isura

Muri rusange kuva muri Mutarama 2019, ubwo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangiraga kuyobora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, igihugu cye n’u Rwanda byatangiye kugirana ibiganiro mu bijyanye no kuvugurura umubano by’umwihariko ushingiye ku buhahirane.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu, BNR igaragaza ko muri iyi myaka ine ishize [2017-2020], ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagiye buzamuka ariko biba akarusho mu myaka ibiri ishize.

Muri rusange ibyacurujwe hagati y’ibihugu byombi bigabanyije mu byiciro bitatu; birimo ibicuruzwa bibanza kunyura mu nzira zo kumenyekanishwa mu Kigo cy’Imisoro n’ahandi, ibi bikaba byaravuye kuri miliyoni 57$ mu 2017 bigera kuri miliyoni 88.3$ mu mwaka ushize wa 2020.

Hari kandi ibicuruzwa bitumizwa muri RDC bikongera bikoherezwa mu mahanga, byo byavuye kuri miliyoni 223$ mu 2017, bigera kuri miliyoni 295$ mu 2020.

Ni mu gihe ibicuruzwa biciriritse cyangwa umuntu yakwita ibitanditse, ibyo u Rwanda rwohereje muri RDC byavuye ku gaciro ka miliyoni 81$ mu 2017 bigera kuri miliyoni 34 Frw, aha habayeho igabanyuka rya -64%.

Ku bijyanye n’ibicuruzwa byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byazanywe ku isoko ry’u Rwanda muri iyi myaka ine ishize, ibicuruzwa byanditse n’ubucuruzi bwanditse [Formal & informal] byose hamwe byavuye kuri miliyoni 14,7$ bigera kuri miliyoni 11$.

Muri rusange igiteranyo cy’ibyo u Rwanda rwohereje muri RDC kuva 2012 kugeza 2018 ni miliyoni 1381,9$. Ibyazanywe ku isoko ry’u Rwanda bivuye muri RDC ni miliyoni 72,5$

Ni mu gihe mu myaka ine ishize, ni ukuvuga 2017-2020, igiteranyo cy’agaciro k’ibyoherejwe muri RDC ari miliyoni 1695,3$. Ku ruhande rw’ibyavanywe muri RDC bizanwa ku isoko ry’u Rwanda muri iyo myaka ine byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 38.2$

Ni ukuvuga ko ubaze ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwose hamwe ari ibyasohowe n’ibyinjijwe mu Rwanda burabarirwa muri miliyoni 3.210,3$. Ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 3.231 Frw.

Minisitiri Habyarimana avuga ko mu myaka ishize by’umwihariko uwa 2020 ubwo u Rwanda rwatangiraga koroshya ubucuruzi hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hari impinduka zabayeho.

Avuga ko no mu bihe bya Covid-19, by’umwihariko mu gihe imipaka yabaga ifunguye ubucuruzi bwagiye bukomeza ugereranyije n’ibindi bihugu u Rwanda ruhana nabyo imbibi biri no mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC.

Ati “Twabonye ko kuri RDC muri 2020 ndetse no mu gihembwe cya mbere cya 2021, tumaze koroshya uburyo bwo gukorana nabo twabonye ko ubucuruzi butigeze buhagarara n’ubwo iki gihugu kitari muri EAC ariko twakoranye neza kandi twishimira ko kigiye kwinjira muri uyu muryango.”

Muri rusange Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ni isoko ry’ingenzi cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse kuko yakira 86,9% by’umusaruro w’ubucuruzi butanditse ukomoka mu Rwanda.

Source igihe.com

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *