Iremezo

MINALOC Igiye guhagurukira abubaka badateganya inzira z’Abafite Ubumuga

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abubaka ibikorwaremezo nk’imihanda ariko ntibubahirize amabwiriza y’abafite ubumuga bigatuma hari serivisi bahezwaho kandiari uburenganzira bwabo kuzihabwa.

Iyi minisiteri irabivuga mu gihe nabo bagaragaza ko hari imihanda yubakwa ariko ugasanga hatitawe ko abafite ubumuga bazayikoresha, nk’imiyoboro y’amazi ntipfundikirwe bigatuma uhageze atari kumwe n’umufasha agwamo akaba yanahasiga ubuzima.

Hashize imyaka isaga 10 guverinoma y’u Rwanda itanze amabwiriza ku bubaka inyubako zitandukanye n’ibikorwaremezo , kujya bazirikana ko n’abafite ubumuga bazabikoresha bagashyiraho uburyo bwo kubafasha .

Gusa ariko ngo imbogamizi ihari inakomereye abafite ubumuga muri iki gihe nk’uko bamwe babivuga ngo ni ibikorwaremezo nk’imihanda usanga byarubatswe ariko ufite ubumuga yahanyura ntawe barikumwe akaba yahura n’akaga.
Ubwo umunyamakuru wacu yasuragaumuhanda w’ahazwi nko ku kinamba cya Gisozi ugana Nyabugogo, yahasanze ufite ubumuga bwo kutabona, mu mbogamizi agaragza ni nk’aho usanga harubatswe inzira amazi anyuramo ariko ntibayipfundikire cyangwa se bagapfundikira igice kimwe ikindi kigasigara, bikaza kuba ibindi igihe ufite ubumuga ahanyuze ntawe barikumwe.

Ati: “Nk’ubu uyu muhanda urubatse, amapave arashashe neza ariko uragera imbere ugasanga hari aho atari, ibisima bipfundikira rumuyoboro w’amazi byavuyemo ahandi nta byashyizweho, wareba ugasanga ufite ubumuga nahagera ashobora kugwamo akaba yanahasiga ubuzima.”

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne nawe mu mvugo ye asa n’utunguwe n’iki kibazo ariko akavuga ko kibaye gihari koko bagomba kugikurikirana mu maguru mashya.

“Ibijyanye n’abubaka ntibashyireho uburyo bwo korohereza abafite ubumuga nk’imihanda, rwose niba bihari ndakwizeza ko bigiye gukemuka bidatinze”

Muri iki Cyumweru cyahariwe abafite ubumuga, inzego zibahagarariye mu Rwanda zemeza ko hari ibibazo by’ingutu bikibangamiye aba baturage birimo n’iki cy’ibikorwaremezo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko ngo uyu mwaka uzasiga bicogoye.

Umutwe wa Gatandatu w’Itegeko No 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, uteganya ko inyubako zikorerwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.

Igisigaye kuri iyi ngingo ni imihanda yubakwa bisa nk’aho hatarebwe ko abazayicamo harimo abafite ubumuga butandukanye, kimwe n’abatwara ibinyabiziga nabo ngo usanga bakora nk’aho batazi ko ufite ubumuga nawe bazamusanga mu muhanda kandi aribo bakwiye kumureberera kurusha we ubwe, ariko byose ngo biri kuvugutirwa umuti.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *