Iremezo

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashimiye Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda umusanzu itanga mu guhanga imirimo ku rubyiruko.

 Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashimiye Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda umusanzu itanga mu guhanga imirimo ku rubyiruko.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, ubwo hahembwaga imishinga itatu y’urubyiruko yahize indi muri gahunda igamije kuzamura imishinga y’urubyiruko itanga icyizere ‘Level Up your Biz Initiative’.

Iyi mishinga itatu yabaye iya mbere iri muri itandatu yageze ku cyiciro cya nyuma cy’iyi gahunda, cyiyandikishijemo imishinga isaga 500 y’urubyiruko.

Mu Ukwakira 2023 nibwo iki cyiciro cyatangijwe aho mu mishinga yiyandikishe hatoranyijwe itandatu ifite umwihariko, ihabwa amahugurwa y’amezi atatu na Inkomoko.

Minisitiri Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yashimye umusanzu ukomeye MTN Rwanda yagize mu guhanga imirimo ku rubyiruko.

Ati “Ndashaka gushimira umuhate wa MTN mu guhugura no guha igishoro urubyiruko, usibye kuba bizamura imishinga yabo kandi bigira uruhare runini mu gutegura ejo hazaza heza h’igihugu.”

“Ndashaka kubashimira kandi atari kuri iyi gahunda ya Level Up gusa ahubwo no kuba mwaratanze imirimo nyinshi ku rubyiruko. Imirimo mutanga igira umusanzu ukomeye mu iterambere ry’urubyiruko rwacu.”

Yakomeje asaba urubyiruko rwatsinze kubyaza umusaruro aya mahirwe by’umwihariko amahugurwa bahawe na Inkomoko, kuko afite agaciro gakomeye mu kwagura imishinga yabo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimiye urubyiruko rwageze mu cyiciro cya nyuma kuko ruri gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete binyuze mu mishinga yarwo.

Ati “Kuba mwarageze aha ni uko mufite imishinga y’udushya narishimye cyane ubwo numvaga imishinga yanyu kuko ifite ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete haba mu buhinzi, ubuvuzi, uburezi. Ibi bigaragaza ko ejo ari heza iyo ubonye urubyiruko rufiye imishinga nk’iyi.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Inkomoko mu Rwanda, Rwagasore Aretha, yavuze ko amahugurwa babahaye azabafasha mu kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Mu mahugurwa twabahaye harimo kumenya gukoresha serivisi z’imari, itumanaho, gusobanukirwa uburyo bwo gukora ubucuruzi mu Rwanda, imisoro, kumenyekanisha ibikorwa byabo n’ibindi ibi bizabafasha gukora badahomba.”

Imishinga itatu y’urubyiruko yahize indi yahawe igihembo cya 2 500 000Frw, indi itatu buri umwe uhabwa 1 000 000Frw, azabafasha mu kwagura ibikorwa.

Niyomungeri Anitha afite umushinga ukora ubukerurgendo bushingiye ku buhinzi yise ‘Inzora Agritourism Ltd’, yavuze ko ubumenyi n’amafaranga bahawe bigiye kubafasha kuzamura ibikorwa byabo.

Ati “Iki gihembo kizadufasha haba mu kumenyekanisha umushinga wacu, guhugura abahinzi ndetse no gutegura igikorwa cyo kurengera ibidukikije. Kandi mbere y’uko nza muri aya mahugurwa hari amakosa menshi nakoreshaga nk’amafaranga yanjye bwite nkayavanga n’ay’umushinga namenye ko atari byiza.”

‘Level Up your Biz Initiative’ igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rufite imishinga itanga icyizere, by’umwihariko ikoresha ikoranabuhanga, ugomba kuba wanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, kandi nyirawo ari Umunyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *