Iremezo

MINUSCA yasezeye mu cyubahiro ku musirikare w’u Rwanda wiciwe muri Centre-Afrique

Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre-Afrique, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour ndetse n’uw’u Burundi baguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.

Nsabimana Jean D’amour yaguye mu bikorwa byo gusubiza inyuma inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Centre-Afrique zashakaga gufata umurwa mukuru w’iki gihugu ariko ziza gukomwa mu nkokora n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye kurinda amahoro muri iki gihugu.

Gusezera kuri Sgt NSABIMANA Jean D’amour byitabiriwe n’umuyobozi wungirije Intumwa y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye muri Centre-Afrique, Denise Brown wagize ati “Umuryango w’Abibumbye urashima ubwitange bwa Sgt Nsabimana Jean D’amour mu kurinda abaturage, mu bikorwa byo kurinda amahoro, no kurinda umutekano w’abaturage ba Centre-Afrique.”

Maj Gen Leopord Bruno Izamo ukuriye ingabo za Centre-Afrique avuga ko mu izina rya Perezida w’iki gihugu ashimira Sgt NSABIMANA ndetse akaba yagenewe umudali w’ishimwe, umwe mu midali ihabwa abanyacyubahiro muri iki gihugu.

Gusezera kuri Sgt Nsabimana ndetse na Cplc Prosper Ndikumana, umusirikare w’u Burundi byitabiriwe na General Sidiki Traoré uyobora Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Centre-Afrique.

Sgt Jean d’Amour Nsabimana yiciwe mu gitero cyagabwe n’imitwe y’inyeshyamba igizwe na Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *