Iremezo

Kigali:  Abaturage begerejwe serivisi zirimo kwigurira Ubuntu ,none byazamuye imibare yabivuza.

 Kigali:  Abaturage begerejwe  serivisi zirimo kwigurira Ubuntu ,none  byazamuye imibare yabivuza.

ku bufatanye bw’umurenge wa Kigali, ikigo nderabuzima cya Mwendo n’Ikigo Trinity Center for World Mission gikora imirimo y’iyogezabutumwa mu Rwanda, abaturage biganjemo abakuze by’umwihariko abatuye mu murenge wa Kigali, bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, zirimo kwisiramuza, gupima sida, kwisuzumisha indwara z’amaso n’amenyo, kanseri y’amabere n’iy’inkondo y’umura, kwipimisha indwara zitandura nka diabete n’umuvuduko ndetse nogusuzuma ababyeyi batwite hifashishijwe ibyuma kabuhariwe. 

Mugwaneza Carine atuye mu mudugudu wa Ruhango, akagari ka Kigali avuga ko yishimiye serivise yo gupimwa indwara y’umuvuduko n’umutima yahawe. Yagize ati “Twari mu nteko y’abaturage batubwira ko hari abazungu bazaza kutuvura, ni uko naje none ntashye nzi uko mpagaze, byanshimishije kuko ntamafaranga byantwaye, aho nari kuzajya gukorerwa ibyo mbonye hano byari kuzantwara amafaranga atari munsi y’ibihumbi mirongo inani na bitanu (85.000 frw). Murumva rero ngize amahirwe ndashima Trinity yazanye aba baganga

Umukecuru uvuga ko yavutse mu 1943, Rahabu Mukampabuko yagize ati “ ntuye mu mugudugu wa Rubuye, nshimiye ko aba bazungu baje kutuvura, rwose gitifu ndamushimye we wazanye aba bantu bamvuye, bakaba bampaye n’imiti nkaba nizeye ko nzakira kandi vuba. Nari maze iminsi ndwaye umutima n’umuvuduko w’amaraso”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo nderabuzima cya Mwendo, Nzabonankira Euloge, avuga ko bishimira kubona abafatanyabikorwa nka Trinity, kuko bibafasha gutanga serivise z’ubuzima basanze umuturage hafi yaho atuye. Ati : “Biradushaka cyane kuko ubwitabire bw’abatugana buba bwinshi, bityo indwara zimwe nazimwe tukazikumira hakiri kare. Akomeza agira ati “ iyo turi gutanga ubuvuzi twasanze umuturage aho ari, bidufasha no gutanga inama ku buzima. Uretse abo twavuriye hano, n’ibitabakorerwa umurwayi arahabwa tarensiferi azakomeze akurikiranwe”.

Nzabonankira Euloge akomeza avuga ko bari kumwe n’inzobere mu buvuzi bw’abana zaturutse muri Amerika, Inzobere z’indwara z’amaso n’amenyo, abaforomo ndetse n’abafasha mu by’ubuganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe, avuga ko hakoranyijwe ibigo by’ubuvuzi byose bibarizwa mu murenge wa Kigali birebererwa n’ikigo nderabuzima cya Mwendo , hakazatangwa ibiganiro bitandukanye harimo, ubukangurambaga ku bwisungane mu buvuzi,ubumenyi ku ndwara zandura n’izitandura, ubumenyi kuri serivise zitangwa n’ibyiciro bitandukanye by’ibigo by’ubuvuzi, ibyiza byo gupima inda ku gihe, ibyiza byo kubyarira kwa muganga no kuboneza urubyaro, isuku n’isukura ndetse n’imirire.

Umuyobozi wa Trinity Center for World Mission Kwizera Nehemie avuga ko igikorwa kirimo gukorwa n’aba baganga b’inzobere baturutse muri Amerika bari kumwe n’abandi basanze hano mu Rwanda, bari kumwe n’abamisiyoneri ba Mission to the Wolrd ( MTW ) ibafasha (ari nayo yabyaye Trinity Center for World Mission).

Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari kimwe muri byinshi byagenwe gukorwa, bikaba ari igikorwa ngarukamwaka bakora buri gihe mu gihe cy’impeshyi. Ibi bikorwa bikomeje gukorwa n’abamisiyoneri birikuba mu buryo butandukanye by’ubuvuzi no gutanga inama hagagamije kugera ku iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange. 

Ni ubwa mbere bibaye mu Rwanda, akaba ari ibikorwa by’impwuhwe ubusanzwe umuryango wacu Trinity Center for World Mission ukora, 

Kwizera Nehemie ati: “twe dukorumurimo w’ivugabutumwa, duha ubumenyi n’amahugurwa abitegura kuba abapasitoro nabavugabutumwa kunyigisho za bibiliya. Dushyigikira kandi amatorero akivuka kugira ngo abayashinze bahabwe ubumenyi bwisumbuyeho, tukabikorana namatorero yose y’Abaporotesitanti, n’andi matorero yose yemera ko Yesu ari umwana w’Imana, Umwuka wera na bibiliya nkijambo ry’Imana”.

Akomeza avuga ko kuri ubu bari gushaka uko bahabwa ibyangombwa bitangwa na n’ikigo gishinzwe kaminuza n’amashuri makuru (HEC), kugira ngo ishuri ryabo rya bibiliya ritangire ryujuje ibyangombwa kandi ryemewe.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Trinity Center for World Mission muri Amerika, Charlie King waje akuriye itsinda ry’aba baganga n’abamisiyoneri, avuga ko bagiye no gutangiza seminari nshya i Kigali, kandi abaturage bahaturiye aribo bazaherwaho.

Charlie King yagize ati “Intego yacu ni uko hazabaho kwiyongera kw‘abapasitori bavuguruye, bahuguwe bihagije, kandi bize tewolojiya, ndetse no kongera umubare w’abayobozi b’amatorero”.

Jean Elysee Byiringiro /  Journalist

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *