Iremezo

Mu kwezi gutaha ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bizaba byagabanutse -MINICOM

 Mu kwezi gutaha  ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bizaba byagabanutse -MINICOM

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko bitarenze mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2020, ibiciro by’ibiribwa bizaba byagabanutse mugihe bimwe mu biva mu nganda, ibiciro byabyo bizakomeza kuba hejuru bitewe n’imbogamizi mu bwikorezi ziterwa n’ icyorezo cya COVID19.

Mu mezi asaga atandatu COVID19 imaze igeze mu Rwanda, yadukanye n’ impunduka mu mibereho y’abaturage kugeza ubwo umubyizi w’umuturage uhura neza n’ikiro kimwe cy’ibirayi.

Kuri ubu ho biramusaba gukora iminsi ibiri kugira ngo abashe kugura ikiro kimwe cy’ibishyimbo yewe n’igitoki nacyo kirasatira umubyizi w’umuhinzi utaha saa sita.
Ibi bivuze ko umuturage bimusaba gukora iminsi itatu yose atarya kugira ngo abashe kubona amafaranga amuha ubushobozi bwo guteka ibirayi n’ibishyimbo.
Intandaro y’iki kibazo kiri gushyira ibirayi n’ibishyimbo mukiciro cy’imboneka rimwe, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko gikomoka ku musaruro w’ubuhinzi wabaye muke, bigatuma ibiciro birenga imibereho ya benshi mu banyarwanda. Ariko ngo mu kwezi gutaha bizaba byasubiye kumurongo.

Ministiri Soraya Hakuziyaremye, ni we minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, aha hari mukiganiro n’itangazamakuru:
“Haba ku birayi, kuva mukwa munani kugeza mu kwezi kwa cumi, nta musaruro wabyo tuba turabona, ibi bikaba aribyo byateye izamuka ry’ibiciro, ariko ubu hari ibirayi byatangiye kuboneka ku isoko kuburyo twumva mu kwezi kwa Cumi na kumwe tuzaba twatangiye kubona umusaruro uhagije kuburyo hazongera no gushyirwaho ibiciro bishya.”

Muri iyi minsi bategereje ko umusaruro uboneka, iyi minsiteri iremeza ko kugeza ubu bimwe byamaze kugabanya ibiciro ariko ngo umusaruro n’uboneka nibwo bazashyiraho ibiciro ndakuka.

Nubwo ibi bisobanuro bigaragaza ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko byaba bisigaje igihe gito ngo bicishwe bugufi, iyi minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iremeza ko iki kizere kiri kure ku bicuruzwa bimwe biva munganda.

Minisitiri Soraya Hakuziyaremye arakomeza;
“Kubera imbogamizi zo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda, gusa n’ahandi naho niko bimeze, ubu bisigaye bitwara igihe kinini cyane kugirango ibicuruzwa bigezwe ku masoko ugereranyije na mbere y’icyorezo cya COVID19, hari ibicuruzwa bimwe biva mu nganda, ibiciro byabyo bizakomeza kujya hejuru.”

Nubwo iyi minisiteri ivuga ko ibi byose byatewe n’umusaruro muke w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ibi bihe bya COVID19 byabanjirijwe n’ izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ku kigero cya 8%.

Iyi mibare igaragaza ko kuva mukwezi kwa 12/2019 kugeza mu kwa 2, 2020, muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga 2020, hegitare miliyoni 1.39 bingana na 59% by’ubuso bw’igihugu zarahinzwe.
Kuri ubu buso, ubugera kuri hectare ibihumbi 89 na 427 zahinzweho ibirayi.
Bagaragaza ko kuri hegitare imwe hasaruweho ibiro ibihumbi 7, 223.

Ibishyimbo byo byahinzwe ku buso bungana n’ibihumbi 362,199.
Iki gihembwe cyagize umusaruro w’ibishyimbo ungana na toni ibihumbi 226.570.

Mubihe bitandukanye byo mu mumezi COVI19 yacaga ibintu kugeza ubwo abaturage bahabwa n’ibyo kurya, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yakomeje kwizeza abanyarwanda ko umusaruro uhari kubwinshi ndetse bakongeraho ko iki cyorezo kitigeze gihungabanya ubuhinzi ariko kugeza magingo aya ikirayi n’igishyimbo nabyo byabaye imbonekarimwe kumeza y’ingo nyinshi z’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *