Iremezo

Mu Rwanda abaturage batanga ubwishingizi baracyari munsi ya 2%

 Mu Rwanda abaturage batanga ubwishingizi baracyari munsi ya 2%

Mugihe uwishingiwe muburyo butandukanye aba yizigamiye, kuko iyo ahuye n’insanganya yishyurwa ,nyamara mu Rwanda abatanga ubwishingizi baracyari bakeya ,nubwo imibare uko imyaka Ishira igenda izamuka.

Mubanyarwanda barenga miliyoni 11 abagera kuri 1.9%nibo batanga ubwishingizi gusa nkuko imibare ya Banki nkuyu y’igihugu ya 2021 ibigaraza  .

Bamwe mubaganiriye na Iremezo.rw bavuga ko bataramenya amakuru yimbitse yuko batanga ubwishingizi

Munyantarama ati”njyewe ntabwishingizi ngira kuko ntamakuru ahagije mbifiteho rwose  ”

Hari nabavuga ko ubukene bafite butatuma batanga ubwishingizi ,

Murora yabwiye iremezo.rw ko zimwe mumpamvu zituma atagira ubwishingizi ari ubuke bwateye

Ati ‘:ubuse waba wabuze ayo guhahira abana ngo urajya gutanga ubwishingizi ?tubara ubukeye naho ibyo gutanga ubwishingizi nibyanakire Icyakora ngira Mituri ”

BNR igaragazako mu Rwanda habarurwa ibigo by’ubwishingizi 15 muribyo cumi na bibiri ni ibyabigenga naho ibindi bitatu ni ibya leta

Bank nkuru y’igihugu BNR ifite intego ko muri 2028 abafite ubwishingizi bazaba bageze kuri 4% ,ikaba ari intego bihaye muri 2018

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *