Friday, December 3, 2021

Mu Rwanda abatwite n’abonsa bemerewe gukingirwa

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda RBC kiratangaza ko abagore batwite ndetse n’abagore bonsa na bo bashobora gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19. Ikigo cy’ubuzima kiravuga ko abari muri icyo cyiciro bashobora kwibasirwa n’icyo cyorezo kuruta abandı bagore, kigaheraho kibakangurira gufata urukingo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo RBC kuva mu gihugu batangiye gukingira icyorezo COVID-19 bugaragaza ko abagore batwite ndetse n’abonsa bashobora gufata urukingo rw’iki cyorezo ntihagire ingaruka bahura na zo. Ibi bisobanurwa na Muganga Sabin Nsanzimana ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC. Avuga ko ubwirinzi bw’umubyeyi utwite bugirira akamaro n’umwana igihe ataravuka.

Abagore batwite n’abonsa baganiriye na radio tv10 kuri iyi ngingo yo gufata urukingo bavuga ko bari basanzwe bafite amakuru ko batemerewe gufata uru rukingo kuko ngo byabagiraho ingaruka. Ababyeyi bitegura bumva aya makuru inzego z’ubuzima zatanze ari ingenzi kuri bo.

Umwe yagize ati <njyewe ndatwite ariko nari narumvise ko utwite atikingiza ,abadukingiye rero byaba ari byiza >

undi nawe ati .”njyewe ndonsa umwana w’umwaka n’amezi umunani ubwo rero numvise ko tutari mubakinirwa ,icyakora babyemeye najyayo ,kuko numviseko turimo kwibasirwa cyane

Dr Nsanzimana ukuriye ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC anakangurira abagore bonsa ko na bo bemerewe gufata urukingo rw’icyorezo COVID-19 kuko birushaho kubarinda n’abana babo. Aba na bo Muganga Nsanzimana avuga ko batakwiye kugira impungenge kuri uru rukingo.

Ni inkuru nziza ku bagore bonsa. Na bo bavuga ko ari umwanya mwiza wo gufata urukingo rwa COVID-19 mu mugambi wo kwirinda no kurinda abana babo. Uretse kumenya amakuru ko bemerewe kwikingiza icyorezo, nta kirenze kuri ibyo n’igihe bashobora kwikingiriza.

Uretse kuba hatanzwe ubutumwa bukangurira abagore batwite n’abonsa ko na bo bakwihutira gufata inkingo z’icyorezo COVID-19 nta gahunda iratangazwa nk’uko byagiye bibaho ku byiciro bitandukanye byabanje. Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kumenya imibare ya nyayo y’abagore batwite n’abagore bonsa bakeneye gukingirwa icyorezo COVID-19.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima iragaragaza ko kuva u Rwanda rwatangira gukingira iki cyorezo ababarirwa mu 400,000 bamaze gukingirwa COVID-19.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -