Iremezo

Mu Rwanda Igiciro cy’ibiryo by’inkoko byikubye 70% mumyaka 3 gusa.

 Mu Rwanda  Igiciro cy’ibiryo by’inkoko  byikubye 70% mumyaka 3 gusa.

Muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ingwingira ndetse n’imirire mibi igaragara mu bana, hatangijwe gahunda yo guha umwana igi rimwe buri munsi. Ni gahunda Leta ifatanyije na UNICEF ndetse na NCDA aho bakangurira buri muturage guha umwana igi rimwe buri munsi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi.

nyamara igiciro cy’igi kugeza ubu igi ririmo kugura hagati y’amafaranga ijana na mirongo inani n’amafaranga maganatatu ,nkuko hari bamwe mubaturage babibwiye iremezo.rw .

Murenzi utuye mukarere ka Gasabo ,umurenge wa remera ,avuga ko barimo gushishikarizwa ,kugaburira abana igi byibura buri munsi ,mukubarinda igwingira ,nyamara ngo amagi yarahenze cyane ,ugereranyije nuko bayaguraga muminsi yashize ati<  ubu ndasabwa kugaburira abana  amagi buri munsi kuko mfite abana batatu ,nyamara amagi yarahenze ubu igi rimwe ni maganabiri, sinakwinjiza bitatu kumunsi ngo nindangiza mbone nayomafaranga yo kugura amagi rwose ,nibagabanye igiciro cy’igi rwose. >

Mugeni we ni umubyeyi w’abana batatu we avuga ko amagi yahenze kuburyo ngo byibura agaburira abana be ,amagi byibura rimwe  mubyumweru bitatu ,kandi ngo mbere yabikoraga byibura rimwe muminsi itanu,ati<njyewe rwose ibyamagi nsanuwabivuyemo ,ubu cyera nagaburiiraga abana banjye amagi ,none ubu rwose nyabaha rimwe mubyumweru, bitatu kuko amagi yarahenze, nibashake uko bamanura igiciro,niba bashaka ko tugaburira abana amagi .

Kuruhande rw’aborozi b’inkoko bavuga ko kimwe mucyatumye amagi azamuka mugiciro ari igiciro cy’ibiribwa by’amatungo byahenze ,kuburyo igiciro cyikubye inshuro mirongo  irindwi ku ijana , ibi ngo bikaba bigira ingaruka kugutuma  amagi ahenda ,bityo basagaba abafatanyabikorwa gufatanya bagashaka uko igiciro cy’ibiribwa by’amatungo byagabanuka .

Butera Andrew uyobora ihuriro ry’aborozi b’inkoko  ati,<mumyaka itatu  ishize  ibiryo by’amatungo byumwihariko inkoko ,byazamutse kurugero rwa mirongo irindwi ku ijana,kuko  nk’ikiro cy’ibiryo byinkoko  zitera cyagura maganatatu ,none ubu kiragura maganatandatuubu  ,murumva ko bikabije,ubu umworo aho ruzingiye kukuba igiciro cy’igi kiri  hejuru biraterwa nuko ibiryo by’amatungo byahenze bimanutse ,namagi yahenduka>

Butera Andrew avuga ko ubu barimo gusaba

 leta n’abafatanyabikorwa babo  gushaka uko hajyaho ikigega cyakira umusaruro ww’ibigori mugihe cy’umwero ,noneho igihe byahunduye ,ibiryo by’amatungo ntibihende ,ndetse buriya hari gahunda yari ihari yo Korora amasazi y’umukara  agaburirwa amatungo  ,gusa birasaba ko hashyirwaho itsinda,rishinzwe kubikurikirana kugirango bitazahera mumishinga gusa .

abagize ihuriro ry’aborozi b’inkoko mu Rwanda ,banavuga ko bahuriye hamwe kuri uyuwagatatu murwego rwo kumirikira abafatanyabikorwa babo,gahunda y’iteganyabikorwa bihaye mumyaka irimbere,  igaragaza ibyo umunyamuryango azaba yaragejejweho n’ihuriro ,haba mukwiteza imbere ndetse no gukora kinyamwuga akazi bakora ko  Korora inkoko.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *