Iremezo

Muhanga: Imirenge itandatu yabonye abayobozi, ab’Utugari 30 ntibaraboneka

 Muhanga: Imirenge itandatu yabonye abayobozi, ab’Utugari 30 ntibaraboneka

Abanyambanga Nshingwabikorwa batandatu bagomba kuyobora imirenge itandatu yari imaze amezi 10 itagira abayobozi mu Karere ka Muhanga bamaze gushyirwa mu myanya, ariko haracyari utugari dusaga 30 tudafite abayobozi.

Mu bakozi b’Akarere bashyizwe mu myanya kandi harimo abayobozi bane b’amashami y’uburezi, imiyoborere myiza, ubuhinzi n’ishami ry’imibereho myiza mu Karere, abo bose bakaba bitezweho kuziba icyuho cy’amezi icumi iyo myanya imaze ibereye aho usibye gusimbuza bamwe muri bo by’agateganyo.

Muri Gashyantare umwaka wa 2020 nibwo mu kivunge abakozi b’Akarere basaga 40 barimo ab’Imirenge, amashami mu Karere, n’ab’Utugari beguraga abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitandukanye.

Nyuma yaho abakozi bakomeje kuva mu kazi kugeza aho bivugwa ko abasaga 100 baretse akazi abandi bagasezeraho cyangwa bakirukanwa bigateza icyuho mu mitangire ya serivisi ku buryo byanavuzwe ko ari byo byabaye intandaro yo kuza mu myanya y’inyuma Akarere ka Muhanga kajeho mu mwaka w’imihigo wa 2019-2020. Mu mihigo yo muri uwo mwaka, Akarere ka Muhanga kaje ku mwanya wa 25 mu turere 30.

Ubuyobozi bw’Akarere na bwo ntibwaretse kugaragaza ko icyo cyuho cyateye Akarere kutesa imihigo neza nk’uko byari biteganyijwe.

Nyuma yo gupiganira imwe muri iyo myanya no gutegura uko byakorwa ku yindi, hahise haduka icyorezo cya COVID-19 gikoma mu nkokora uburyo bwo gushyira mu myanya abakozi, ikibazo gikomeza kwiyongera kuko n’abakoze ibizamini byanditse babuze uko bakora ibyo kubazwa imbona nkubone.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abakozi batangiye kuboneka n’ubwo bigoranye, bakaba bagiye kuziba icyuho cyari cyagaragaye mu kazi. Naho aho abakozi batari, uwo muyobozi asaba abaturage gukomeza gukorana neza n’abayobozi bashya.

Agira ati “Ni byo koko kuva muri Gashyantare umwaka ushize twagize icyuho cy’Abanyamabanga Nshingwabikorwa batandatu b’Imirenge, n’abakozi batanu b’amashami, binahurirana n’iki cyorezo cya COVID-19 biduteza icyuho gikomeye kubera akazi kenshi”.

Yongeraho ati “No mu mirenge hari abakozi b’imirenge batari bahari ku buryo nibura n’ubwo abakozi bari bake twari dukeneye abayobozi ngo banakoreshe abo bakeya bahari. Turizera ko hari impinduka zigiye kuba kandi tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo tubone n’abandi basigaye kandi tubashe kugarura iki gihe cyatugoye n’ibitaragenze neza bitewe n’abakozi bake twari dufite”.

Ku kijyanye n’igihe abo bakozi bandi baboneka, Kayitare avuga ko bigoye kuko byose bibangamiwe n’icyorezo cya COVID-19 dore ko hafashwe ingamba nshya zo kwirinda zirimo no kuguma mu rugo mu mujyi wa Kigali ibyo bikaba bitashoboka hakurikijwe rya hame ryo guha amahirwe angana abapiganira iyo myanya.

Asaba abaturage gukorana neza n’abayobozi bashya kandi akabashimira kuba barakomeje kwihanganira icyuho cyagaragaye, bityo bakaba bakwiye gufasha abayobozi gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kandi ko kuba babonye abayobozi bizagirira akamaro kuko habonetse imbaraga nshya.

Imirenge yabonye Abanyamabanga Nshingwabikorwa bashya ni iya Nyarusange, Shyogwe, Rongi, Muhanga, Kiyumba, na Rugendabari.

source :kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *