Iremezo

Muhayimana Claude urimo kuburanira mu Bufaransa k’ubufatanyacyaha muri genoside yakorewe abatutsi yahakanye ibyaha aregwa

 Muhayimana  Claude urimo kuburanira mu Bufaransa  k’ubufatanyacyaha muri genoside yakorewe abatutsi  yahakanye ibyaha aregwa

Kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, mu rukiko rw’i Paris, rusanzwe ruburanisha ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Nibwo rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo umunyarwanda Muhayimana  Claude ‘ukekwaho ubufatanyacyaha muri genoside yakorewe abatutsi mu iburanisha ry’uyumunsi ,Claude Muhayimana yasomewe ibyaha aregwa arabihakana. Naho ku kuba yemera ko habayeho umugambi wo gutegura jenoside ;yavuzeko. ko kuba yari umushoferi atari kubimenya ko icyo azi ari uko habaye jenoside yakorewe abatutsi
Muri uru rubanza ruzasozwa tariki 17 Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko urukiko ruzumva abatangabuhamya 50, barimo 15 bazava mu Rwanda.
Claude Muhayimana aregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ari naho akomoka.
Claude Muhayimana yari umushoferi wa Hoteli Guest House, imodoka yatwaraga akaba yarayikoresheje ajyana Interahamwe mu bitero byahitanye Abatutsi benshi cyane mu mujyi wa Kibuye no mu nkengero zawo.
Nyuma ya Jenosaide yakorewe Abatutsi, Claude Muhayimana w’imyaka 60, yahungiye ahitwa Rouen mu Bufaransa, ndetse mu mwaka wa 2010 ahabwa ubwenegihugu bw’uBufaransa.
Impuzamashyirahamwe Aharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, yahise itanga ikirego, maze muw’2014 Claude Muhayimana ahita afungwa, aza kurekurwa nyuma y’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *