Iremezo

Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

 Mukabalisa yasabye Afurika ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa, Donatille, yahamije ko Afurika ufite ubushobozi bwose bwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye abatuye Isi muri rusange n’uyu mugabane by’umwihariko mu gihe ibihugu biwugize byarangwa n’ubufatanye.

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 Gicurasi 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ya 12 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (APF), Akarere ka Afurika ibera mu Rwanda.

Ni inama iza kuganirirwamo ibijyanye n’ibibazo byugarije Umugabane wa Afurika byaba ibishingiye ku mibereho y’abaturage, politiki, ibibazo bya Mali, Isoko Rusange ry’ibihugu bya Afurika n’uko ubuzima bw’Abanyafurika buhagaze by’umwihariko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Usibye kuganira ku miterere y’ibi bibazo haranarebwa n’uruhare abayitabiriye bagira kugira ngo Afurika ibashe kubisohokamo biganisha ku buzima bwiza bw’abayituye.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite akaba na we uhagarariye APF, Akarere k’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, yavuze ko nubwo Isi yahuye n’ibihe bikomeye kubera icyorezo CoviD-19, cyagize ingaruka ku buzima bw’abantu n’ubukungu bwabo, Afurika ifite imbaraga zo guhangana na zo.

Yashimangiye ko ibi byagerwaho ari uko habayeho ubufatanye bw’abawugize, gusangira amakuru n’ubunararibonye yongeraho ko APF ifite umukoro wo gukorana ingufu no kumvikanaisha ijwi ku bibazo umugabane uhanganye na byo kugira ngo iterambere abaturage bakeneye ribashe kugerwaho.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Gabon, umwe mu bagize biro ya APF, Faustin Boukoubi, yatangaje ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, cyatumye habaho impinduka zikomeye zakomye mu nkokora imikorere mu nzego zose, bafite uruhare mu gutuma ubuzima bwongera kuba bwiza.

Ati “Dufite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage, ubufatanye buzadufasha ku kugeza ibihugu byacu aheza.”

Inama ya 11 y’Abaperezida b’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Akarere ka Afurika, yabereye Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2019, u Rwanda rukaba ruyakiriye ku nshuro yayo ya 12. Biteganyijwe ko izasozwa ku wa 27 Gicurasi 2021.

Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (APF) ni ihuriro ngishwanama rya Francophonie, rigizwe n’abanyamuryango 90 barimo Inteko n’imiryango ikorana na zo.

Igira uruhare mu guteza imbere amahame ya demokarasi, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyamuryango. Hari kandi ibijyanye no kwimakaza imikoreshereze y’Igifaransa no guteza imbere urunyurane rw’imico itandukanye ikaba kandi urubuga rwo guhanahana ibitekerezo, ibyifuzo mo guhererekanya amakuru ku bintu byose bifitiye inyungu abanyamuryango bayo.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *