Iremezo

Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400

 Muri 2020 ibiza byahitanye abagera kuri 290 bikomeretsa ababarirwa muri 400

Umwaka 2020 wari waragizwe uw’intego y’iterambere ku buryo hari benshi bari bawitezeho ibyiza, nyamara wadutsemo icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibintu byinshi bihinduka. Ibiza byawubayemo na byo ntibyoroheye ubuzima kuko byahitanye abantu bagera kuri 290, bikomeretsa abagera kuri 398.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare ituruka muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, inkangu n’imyuzure ni byo byahitanye abantu benshi, kuko byonyine byahitanye 187 harimo 125 bazize inkangu na 62 bazize imyuzure.

Naho ku bijyanye n’inkomere, abenshi bakomerekejwe n’inkuba ndetse n’isuri, kuko kuri 398, abakubiswe n’inkuba ari 171, naho abatwawe n’isuri bakaba 143.

Muri 2020 kandi, ibiza byishe inka 127, byica n’andi matungo 3364. Byasenye inzu zisaga 8000, hatabariyemo ibyumba by’amashuri 95 n’insengero 22, byangiza imyaka kuri hegitari hafi 6000 n’amashyamba kuri hegitari 458.

Muri 2019 ho, ibiza byari byahitanye ubuzima bw’abantu 134, bikomeretsa 271, byica inka 113 n’andi matungo 2866. Byari byasenye kandi inzu zisaga 5,600 hatabariyemo ibyumba by’amashuri 203 n’insengero 50, byangiza imyaka kuri hegitari 10,610 n’amashyamba kuri hegitari 16.

Ibi biza muri 2020 kandi ahanini byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu gihe cy’itumba. Imyuzure yateye, uretse kuba yaratwaye ubuzima bw’abantu ikanasenyera bamwe ndetse ikanangiza imyaka idasize n’ibiraro, iyo yateje ku mugezi wa Sebeya yo yanangije ibikoresho by’abanyeshuri b’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni.

Mu byangiritse harimo ibitabo n’amakayi n’ibiryamirwa abanyeshuri basize bataha, cyane ko bari batashye batunguwe kubera icyorezo cy’indwara ya Coronavirus, n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje.

Inkangu yatewe n’imvura nyinshi yagiye inafunga imihanda, harimo n’iminini, byagiye bisaba ko imodoka ziba zinyura ahandi igihe imihanda itarakorwa.

Nko ku itariki 29 Mata 2020, inkangu yabereye i Nyange muri Ngororero yafunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Karongi, polisi isaba abasanzwe bawifashisha kuba bifashisha uwa Muhanga-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke-Rusizi na Rutsiro-Rubavu-Kigali.

Ibi byabaye amazi y’umugezi wa Nyabarongo yari yaraye afunze umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.

Mu rwego rwo guhangana n’ibiza ndetse n’imihindagurikire y’ikirere muri rusange, hagaragajwe ko Leta y’u Rwanda ikeneye miliyari 11 z’amadolari

Muri Gicurasi 2020, u Rwanda rwashyikirije Ubunyamabanga bw’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) inyandiko igaragaza gahunda rufite mu kugira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe (Nationally Determined Contributions, NDC) hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye Imihindagurikire y’Ibihe.

Iyi nyandiko igaragaza ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka yangiza ikirere bitarenze umwaka wa 2030 ku kigero cya 38%, ni ukuvuga kugabanya toni miliyoni 4,6 z’imyuka yangiza ikirere.

Miliyari 11 z’amadolari zikenewe, zizaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe no mu nkunga. Miliyari 5,7 zizakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya imihindagurikire y’ibihe naho Miliyari 5,3 zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere, u Rwanda ruzubaka ubudahangarwa mu buryo bunyuranye harimo kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu kugabanya ibyago bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe hazabaho kongera ingomero z’amazi no kongera ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi. Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda, hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Kandi imashini zikoresha mazutu na peteroli zizagabanywa, hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka. Ibikorwa by’uyu mushinga biratangirana na Mutarama 2021.

Hagati aho, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), tariki 28 Ugushyingo 2020 yatangije ibikorwa by’umushinga uzafasha mu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (NAP).

Uyu mushinga uzafasha mu bintu bitatu by’ingenzi birimo kubaka ubushobozi bw’inzego zitandukanye mu gukora igenamigambi rifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ikoranabuhanga ryafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ndetse no kugenzura no guhanahana amakuru y’iteganyagihe.

Umushinga NAP kandi uzafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibiti bivangwa n’icyayi.

Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi, Leta y’u Rwanda yashoye miliyari 31.9Frw mu mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga.

Nyuma y’uko byagaragaye ko Amayaga asa n’asatira kuba ubutayu kubera kutagira ibiti, bityo hakaboneka imvura nke, n’iguye ikangiza byinshi kubera isuri itagira ikiyitangira kuko imisozi yambaye ubusa, mu Murenge wa Muyira hatangijwe umushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga, tariki 23 Ukwakira 2020.

Uzibanda ku gutera ibiti by’ishyamba n’iby’imbuto ziribwa, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mihanda no ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire, guha bamwe mu baturage imbabura za rondereza no kubaha amatungo magufi kugira ngo biteze imbere, bikazakorerwa mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara.

Mu gihe cy’imyaka itandatu uyu mushinga uzamara, hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bwa hegitari 7,410, haterwe amashyamba asanzwe ku buso bwa hegitari 909.2, hanaterwe ibiti 77,194 by’imbuto ziribwa. Hazanasubiranywa amashyamba y’abaturage ku buso bwa hegitari 500 kugira ngo yongere umusaruro.

Mu bindi bikorwa byo kubungabunga ibidukikije byaranze umwaka 2020, Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, muri Gashyantare yibukije abakora n’abacuruza ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, ko bagiye kujya babihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.

Muri ibyo bihano harimo icy’uko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Uranguza ibyo bikoresho ahanishwa gucibwa ihazabu y’ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda, kandi ibyo asanganywe akabyamburwa, naho ubita ahatarabugenewe haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye, agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 50 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ku barangura n’abacuruza ibyo bikoresho bari barahawe igihe cy’amezi atatu guhera muri Nzeri 2019, ko baba barangije ibyo bari bafite ku buryo bitaba bikirangwa mu bicuruzwa byabo, mu gihe inganda zo mu Rwanda zibikora zahawe imyaka ibiri, ni ukuvuga kugeza muri Nzeri 2021, na zo zikazaba zabihagaritse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *