Iremezo

Muri Comores, abaturage biraye mu mihanda bigaragambya bamagana itorwa rya perezida ucyuye igihe Azali Assoumani.

 Muri Comores, abaturage biraye mu mihanda bigaragambya bamagana itorwa rya perezida ucyuye igihe Azali Assoumani.

Ku munsi w’ejo nibwo byatangajwe ko president Assoumani yegukanye instinzi mu matora aybaye ku cyumweru.  Idrissa Said Ben Ahmada, perezida wa Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu niwe waraye atangaje ko Assoumani yatsindiye manda ye ya gatanu n’amajwi 62.97%. Ikaba manda ya gatatu yikurikiranya.

Mu ghe indorerezo muzamahamga zatangaje ko amatora yagenze neza mu mucyo, hari bamwe batavuga rumwe na leta bavuga ko habayemo uburiganya. Ndtse mu gitondo abaturage bigabije imihanda abmagan. Byabaye ngombwa ko inabo z’igihugu ishyirwa hirya no hino mu gucunga umutekano. 

Muri ayo matora, hari hahatanye abakandida-perezida 6. Abaturage barenga ibihumbi 300 nibo bari bahamagariwe gukemura impaka hagati y’abo bakandida.  Komisiyo y’amatora yavuze ko ubwitabire mu kujya gutora buri ku kigero cya 16.30%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *