Iremezo

Musanze: Hujujwe ibagiro ry’ingurube ryitezweho kongera ubuziranenge bw’inyama

 Musanze: Hujujwe ibagiro ry’ingurube ryitezweho kongera ubuziranenge bw’inyama

Abaturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gacaca bubakiwe ibagiro ry’ingurube rigezweho, rizabafasha kurya inyama zizewe kandi zuzuje ubuziranenge.

Iri bagiro ryatashywe kuri uyu wa 17 Mutarama, ryitezweho kongera ubuziranenge bw’inyama z’ingurube zari zisanzwe zibagwa mu buryo butubahirije amategeko

Kubaga inyama z’amatungo ubusanzwe bitegekwa ko bikorwa habanjwe gutangwa uruhushya rwa muganga w’amatungo ( Veternaire), kuko ari we ushobora kumenya niba itungo ridafite uburwayi.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Gacaca waganiriye na IGIHE, yavuze ko hari igihe baryaga inyama z’ingurube ugasanga harimo nk’uduti dutoya kubera ko zabagirwaga ku meza y’ibiti.

Yavuze ko hari n’izabagwaga zishobora kuba zirwaye, bikaba byabagiraho ingaruka.

Gahire Innocent yagize ati “Batwubakiye ibagiro ryiza kandi ryaje rikenewe. Ubundi nko mu minsi mikuru wasangaga tugarika amatungo hasi ku makoma bigakorwa nta suku, ndetse bamwe bakayagura batazi niba yari asanzwe afite uburwayi, ariko kuri ubu tugiye kujya turya indyo yizewe, kuko izaba yapimwe na muganga.”

Iri bagiro ryubatswe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera abaguzi, (RICA) gifatanaije n’abafatanyikorwa bacyo, hagamijwe gutanga serivisi zujuje ubuziranenge , no kurengera ubuzima bw’ibimera n’inyamaswa, ndetse n’uburenganzira bw’abaguzi.

Hatanzwe inama ku bakunze kubaga amatungo, aho basabwe kwandikisha amabagiro yabo, kumenya uko batwara amatungo agiye kubagwa hirindwa kuyakubita cyane cyangwa kuyakomeretsa, guha amazi itungo mbere yo kuribaga, kubaga amatungo acuritse kandi yabanje guteshwa ubwenge, no kumenya ko mbere yo gutangira ubu bucuruzi bagomba kubanza guhabwa uruhushya rutangwa na RICA.

Umukozi muri RICA ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo, Simbarikure Gaspard yavuze ko abafite amabagiro bagomba no kugira ibyuma bikonjesha kuko usanga aribwo inyama zimeze neza nta ngaruka zatera ku buzima bw’abantu.

igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *