Iremezo

Musanze: Indwara idasanzwe ifata abantu bihariye yagizwe ibanga

Mu Karere ka Musanze haravugwa indwara idasanzwe yagizwe ibanga, ifata abantu bafungiwe n’abigeze gufungirwa mu kigo cy’inzererezi giherereye mu Murenge wa Kinigi, amezi yihiritse ari 2 iyi ndwara igaragaye muri iki kigo, nubwo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bataramenya neza ikiyitera.

Aboherezwa n’abarekurwa n’ikigo cy’inzererezi cy’Akarere ka Musanze benshi barwaye iyo ndwara idasanzwe, nk’uko Bwana Kayinamura Jean, umuturage wo mu murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze abivuga.

Uyu muturage avuga ko yahamagawe n’umuganga wo mu Kigo nderabuzima cya Muhoza amubwira ko umuvandimwe we yoherejwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kuko arwaye indwara itamenyerewe ifata abantu bafungiwe mu kigo cy’inzererezi cyo mu Murenge wa Kinigi.

Ati “Uwo muganga nashatse kumusobanuza ambwira ko nta makuru menshi afite kuri iyo ndwara ariko ko ari kuyibona cyane muri iyi minsi ndetse ko hari n’uwo azi iherutse guhitana.” Kayinamura akomeza avuga ko Akarere kataye inshingano zako zo kuvuza abo kafungiye muri icyo kigo.

Karonkano, avuga ko yamaze ukwezi n’iminsi 5 mu kigo cy’inzererezi cya Kinigi  nyuma yo gufatirwa mu mujyi wa Musanze yiswe inzererezi.  Ageze muri icyo kigo nawe afatwa n’ubwo burwayi.

Agira ati “Hari abo iyo ndwara yafataga bagatangira bavugishwa bavuga ibiterekeranye, ndibuka ko hari igihe hapfuye umuntu noneho umukuru wa polisi (DPC) agira ubwoba ahita afungura abantu benshi. Ubundi iyi ndwara bayigira ibanga nta muntu uyirwaye abaganga babwira icyo arwaye.”

Karonkano uyikirutse nyuma yo kuyivurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri akomeza agira ati “Iyo abayobozi babonye uyirwaye barakurekura ukajya kwivuriza iwanyu, abantu benshi bayitiranya na malariya bakanywa imiti ya malariya ntigire icyo ibamarira, njye nagiye mu bitaro nenda gupfa ndetse nahasanze n’abandi benshi twabanye muri icyo kigo baharwariye.”

Habana Eugene, nawe yabaye muri iki kigo amezi 2 afungurwa taliki ya 17 Kamena 2022, avuga ko yarwaye iyi ndwara igakira ariko ko hari benshi azi bakiyirwaye.

“Buriya ni uko ari njye uri kwivugira ariko mu bitaro bya Ruhengeri nzi abarenga 10 bayirwariyemo ndetse n’aba bana bo mu muhanda benshi barayigendana babuze uko bagira, hari igihe mu kigo bazanyemo umuganga basanga hafi ya twese tuyirwaye nicyo cyatumye baturekura.”

Usibye aba bayirwaye bakanayirwaza biragoye ko wabona umuntu warwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri cyangwa waharwarije mu mezi 2 ashize utarabonye umuntu wavuye mu kigo cy’inzererezi cya Kinigi urwariye iyi ndwara muri ibi bitaro.

Umurerwa Jeanine, urwarije umubyeyi we mu bitaro bya Ruhengeri avuga ko amaze kubona benshi baza kwivuza iyi ndwara.

“ Baza barembye kandi ubona ko bananutse cyane, babaha serumu nka 30 mu minsi mike ukabona barazanzamutse, nta muntu n’umwe uba uzi icyo barwaye gusa twumvise ko ari indwara ihuriweho n’abantu bafungurwa mu kigo cy’inzererezi cyo mu Kinigi.”

Abafungiwe muri iki kigo twaganiriye bavuga ko batazi ikiyitera ariko bagahuriza ko yaba iterwa n’umwanda uba muri icyo kigo.

“Umuntu ntamenya ikirago yarayemo cyangwa ikiringiti ngo yongere abiraremo kandi biba byuzuye inda n’imbaragasa, ibyo warayemo uyu munsi ejo biraramo undi nawe ukarara mu byarayemo undi.”

Abaganga nabo ubwabo ntibavuga rumwe kuri iyi ndwara

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philibert avuga ko iyo ndwara ntayo azi, ko ahubwo hari icyorezo gituruka ku matungo cyitwa Rift Valley cyangwa indwara y’ubuganga, ko nabwo kitibasira ababa mu kigo cy’inzererezi.

Ati “ yego mu kigo cy’inzererezi hakunda kugaragaramo abarwayi benshi, ariko muri iki gihe nta bintu bidasanzwe.”

Akomeza avuga ko icyorezo gihari, ari indwara ituruka ku matungo ikagera no kubantu bariye amatungo ayirwaye, ari naho ahera asaba abantu kutarya amatungo yipfushije no gukingiza amatungo yabo kuko ngo iki kibazo kiri mu turere twinshi.

Ibi bitandukanye n’amakuru ava muri bamwe mu baganga bakora kuri ibi bitaro bya Ruhengeri tutifuje gutangaza amazina yabo, bo batwemereye ko  iyi ndwara ivugwa n’abavuye mu kigo cy’inzererezi ihari ariko ko hakiri imbogamizi mu kuyivura.

Uyu agira ati “Ni indwara yandura tumaze kwakira benshi bayirwaye ndetse hari nabo yahitanye, benshi bafunguwe bayitiranya na malariya nibyo bituma igorana bakaza kwivuza yarabazonze, niyo mpamvu dusaba abantu bose bafunguwe bumva barwaye kwihutira kwivuza.”

Undi muganga nawe ukorera mu bitaro bya Ruhengeri mu gashami gatanga ubutabazi bwihuse (Emergency), yemeye ko iyi ndwara ihari inafata cyane abantu bafungiwe mu kinigi avuga ko yitwa Typhus.

“Iyi ndwara yitwa Typhus, iba mu Rwanda no mu Burundi, iterwa n’inda n’imbaragasa ahantu haba abantu benshi, nk’uko umubu urya umuntu urwaye malariya ukanduza undi muntu ni nako iyi ndwara yanduzwa n’utwo dukoko, ni indwara ihera mu nda bikazamuka bikagera no ku bwonko.”

Ubuyobozi bw’Akarere buri mu rujijo

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi ndwara ihari koko, ndetse ko abayirwaye ari benshi kandi ko yibasiye cyane abanyuze mu kigo cy’inzererezi cya Kinigi ariko ko butazi uko yitwa n’ikiyitera.

Tuvugana kuri telephone ye igendanwa bwana Ramuli Jeanvier umuyoboz w’akarere yemeye ko iyi ndwara yateye muri iki kigo ariko ko nk’ubuyobozi bw’Akarere butaramenyeshwa iyi ndwara iyo ariyo.

“ Indwara irahari natwe dukeka ko iterwa n’umwanda ariko abaganga baraje batwara ibipimo na n’ubu ntibaratumenyesha icyavuye mu isuzuma, twakajije isuku mu kigo ndetse hari n’ikigo nderabuzima cya Kinigi gifatanya n’icyo kigo kwita ku barwayi.”

Ramuli avuga ko adafite neza imibare y’abantu barwaye iki cyorezo n’abo cyahitanye ariko ko gihangayikishije aka Karere.

source :Integonews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *