Iremezo

Musanze : muri Mbwe ibikorwa byo gukingira abana COVID 19 birakomeje

 Musanze : muri Mbwe ibikorwa byo gukingira abana COVID 19 birakomeje

Nubwo OMS yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kitakiri icyorezo, nyamara ibikorwa byo gukingira birakomeje hirya  no hino mu gihugu, by’umwihariko mu bana.

Mu karere ka Musanze,  umurenge wa Gashaki, akagali ka Mbwe  aho iremezo.rw yasanze bakingira abanyeshuri kuri Groupe scolaire Ntarama, umuyobozi w’iri shuri  Birikunzira Daniel ,avuga ko gahunda yo gukingira abana ubu irimo gukorerwa ku bana biga mu mashuri y’inshuke, ndetse nabiga kuva mumwaka wa gatatu kugera muwambere w’amashuri abanza , kandi ngo ubwitabire buri hejuru kuko mubanyeshuri 315 bagomba gukingira abagera kuri 90 nibo basigaye.

 Ibi ngo byagezweho kuko abayobozi mu nzego z’ibanze bafata umwana bagashishikarizaababyeyi ibyiza byo kwikingiza.

Ati: “Gahunda yo gukingira abana  hano iragenda neza, kuko ubu abiga kuva mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza kugera mu mwaka wa Gatandatu twarabakingiye bose, kandi twafashijwe n’uko ababyeyi babyemeye.

Uko gukingira abana bikorwa 

Umuganga ku kigonderabuzima cya Gashaki, avuga ko babanza kubwira abana impamvu bagiye kubakingira, ndetse bakabasobanurira ibyiza by’urukingo rwa Covid-19. 

Muganga Musanabandi Nicole ni umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Gashaki ati: “ibi iyo birangiye dutegura urukingo, tukarubaha, kandi ubona ko abana babyishimiye kuko bazi ko Covid-19 ari icyorezo cyahangayikishije isi .

Groupe Scolaire Ntarama abanyeshuri bagomba kubona urukingo rwa Covid-19 ni  315, abasigaye batarabona urukingo ni 90.

   Abana biga muri iki kigo ni 1273, ubu abarimo guhabwa urukingo rwa kabiri 

byatangiye  tariki 19 mu kwa 5 n’ubu bikaba bigana kumusozo .

abana bafite imyaka iri hagati 5 na 11 nibo kugeza ubu ministre y’ubuzima yatangiye gukingira icyorezo cya Covid-19, kuva mukwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2022. 

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abana bari muri iki cyicyiro bahabwa urukingo rwa Covid-19 rwagenewe abana,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *