Iremezo

Musanze: Uruhinja rwatoraguwe mu musarani rwatawemo rukiri ruzima

 Musanze: Uruhinja rwatoraguwe mu musarani rwatawemo rukiri ruzima

Mu karere ka Musanze, umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana, ubu uwo mwana akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Ayo makuru yamenyekanye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021, ubwo umwe mu bagore barimo biga umuziki (basubira mu ndirimbo) mu rwunge rw’amashuri ya Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, yajyaga kwitaba telefoni akumva umwana arira.

Ngo akimara kumva uwo mwana yagize amatsiko yegera aho aririra asanga ni mu musarani nk’uko Habinshuti Anaclet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Hari hafi saa kumi n’ebyiri aho umwarimu yigishirizaga umuziki abaririmbyi babiri mu Rwunge rw’amashuri ya Karwasa, umwe yagiye hanze kwitaba telefoni yumva uruhinja rurira, kuko aho bari bari kwigira hegereye umusarani agira amatsiko ajya kureba yumva ruri kuririra mu musarani, ni ko gutabaza, tuhageze turukuramo rukiri ruzima, ntitwabashije guhita tumenya uwarutayemo”.

Uwo muyobozi yavuze ko bakimara kuvana uwo mwana mu musarani bamukoreye ubutabazi bwihuse aho babanje kumugeza mu kigo Nderabuzima kibegereye nyuma ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati “Hari hakibona, urumva saa kumi n’ebyiri zari zikiburaho iminota, birumvikana ko rutiriwemo. Ubwo twahageze tumena beton dukoresha isuka kugira ngo hatagira imyanda ikomeza kumujyaho, twoherezamo umuntu aramanuka arukuramo birumvikana rwari rwuzuyeho umwanda duhita turujyana mu kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho twamukoreye ubufasha bwihuse nyuma dutumiza Ambulance (imbangukiragutabara) tumujyana mu bitaro bya Ruhengeri”.

Kugeza ubu umwana ngo ameze neza, bakaba barimo gushakisha uwamutaye, hakaba hakomeje kwigwa n’uburyo uwo mwana yakwitabwaho akabona umubyeyi umurera, aho kugeza ubu umubyeyi witwa Mukeshimana Marie Chantal ari we ukomeje gukurikirana ubuzima bwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca muri Musanze, Habinshuti Anaclet, yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda gutwara inda mu gihe adateganya kuyibyara, ati “Ubutumwa natanga, ni uko umuntu niba adashaka kubyara yajya yirinda ko yasama, mu gihe bimubayeho agatwita akirinda kwica uwo atwise kuko bivamo ingaruka zikomeye zirimo ibihano bikomeye, kandi akaba avukije n’umuntu ubuzima.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *