Iremezo

Musanze:Abagituye mu manegeka bafite impungenge z’ubuzima bwabo

Bamwe mu baturage bagituye mu manegeka mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bafite impungenge z’ubuzima bwabo mu gihe batarahakurwa

Uwase Chantal wo mu mudugudu wa Musanze akagali ka Sahara avuga ko we n’umuryango we bahangayikishijwe n’uko bagituye mu manegeka ndetse bakaba ntanubushobozi bafite bwo kuhava.

Yagize ati “Kuba turi mu bantu bagituye mu manegeka biratubabaza cyane , uretse nibyo biduteye impungenge nk’ubu iyo ibihe by’imvura byegereje nta mahoro tuba dufite ,dutuye hejuru ku musozi ku nkangu imvura iguye iyi nzu yahita igenda nta kabuza kandi ntabushobozi dufite bwo kubaka ngo twimuke”.

Nyirumukiza Assoumpta nawe ni umwe mu baturage muri Busogo, avuga ko amazi ava mu birunga abatera ibibazo bikomeye.

Yagize ati“Nkatwe twegereye umugezi wa Rwebeya usanga amazi yaracukuye hafi y’inzu zacu ;ku buryo nazo ziba zidakomeye kubera imyuzure ijya iterwa n’amazi aturuka mu birunga ,igihe icyo aricyo cyose haba imvura cyangwa umuyaga mwinshi bishobora kuyitwara tukisanga natwe ubuzima bwacu buhatakariye cyangwa tukabura imitungo yacu”.

Aba baturage hamwe n’abandi bose basaba ubuyobozi kubafasha gukurwa muri aya manegeka kuko ubwabo ntanubushobozi bafite bwo kuhimuka cyangwa kwirinda Ibiza birimo imvura nyinshi,inkuba,imiyaga n’ibindi byose byatuma batura ahantu habagiraho ingaruka mbi.

Aya ni amwe mu mazu ari mu manegeka abahatuye bafite impungenge y’ubuzima bwabo n’imitungo yabo

Iki cyifuzo cyo kuvanwa mu miturire mibi aba baturage bagaragaza, bagihurizaho n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, aho avuga ko atari ikibazo bihariye mu mirenge yabo ahubwo bagisangiye n’utundi turere dukora ku birunga ndetse n’ahandi hose hari imisozi ihanamye.Ahumuriza abaturage abizeza ko biri mu byihutirwa .

Yagize ati “Ubu nta muntu uri kubakirwa aho yavuye ,kuko ntidushobora kubaka no gushaka amabati yo kubaka mu manegeka ariyo mpamvu hari abo tugenda duha ibibanza cyane cyane abatishoboye; ugifite ahantu heza tukamuha isakaro. Ikindi hari amasite twahisemo mu karere kose muri buri murenge, ahashobora kuzaba ahantu heza ho gutura ku buryo umuntu tubanza kureba tukamwemerera niba yakubaka , ibyo bintu ntabwo byacika aka kanya nonaha ariko, ejo n’ejobundi tuzaba tutagifite abantu bari mu manegeka.”

Imvura idasanzwe iheruka kugwa muri Gicurasi 2020, yasenyeye imiryango 28 mu mirenge ya Busogo na Gataraga, yangiza amazu 406 mu karere kose nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bubitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *