Iremezo

Mushikiwabo yiteze manda ya kabiri ku buyobozi bwa OIF

 Mushikiwabo yiteze manda ya kabiri ku buyobozi bwa OIF

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 bitezwe mu Mujyi wa Djerba muri Tunisia aho guhera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bazitabira Inteko Rusange ya 18 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, izarangira Louise Mushikiwabo atorewe manda ye ya kabiri ari nayo ye ya nyuma.

Mu bayobozi bazitabira iyi nama harimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Inama y’i Djerba ibaye mu gihe hizihizwa imyaka 50 uyu muryango ugizwe n’ibihugu 88 ushinzwe, aho Tunisia yayakiriye ari kimwe mu bihugu byatangije uyu muryango ubwo yayoborwaga na Habib Bourguiba wabigizemo uruhare afatanyije na Léopold Sedar Senghor wa Sénégal na Hamani Diori wo muri Niger n’Igikomangoma cya Cambodge, Norodom Sihanouk.

Mushikiwabo umaze imyaka ine ayobora uyu muryango ni we mukandida rukumbi ndetse byitezwe ko yongera gutorerwa gukomeza kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine nk’Umunyamabanga Mukuru.

Muri manda ye itaha, byitezwe ko uyu muryango uzagira uruhare rukomeye mu gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye byugarije Isi.

Iyi nama ibaye nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri, ubwa mbere hari mu 2020 ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 no mu 2021 ubwo muri Tunisia habaga ibibazo bya politiki ubwo Perezida Saied yirukanaga Minisitiri w’Intebe, agahagarika n’imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy’iminsi 30.

Abayobozi 89 nibo bemeje ko bazitabira iyi nama, barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 31 ndetse n’abandi bayobozi barindwi b’Imiryango mpuzamahanga n’indi yo mu karere.

Kuri uyu wa Gatanu habaye inama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri Francophonie. Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Vincent Biruta ni we wayitabiriye.

Ku wa Gatandatu byitezwe ko ari bwo inama nyir’izina izatangira hanyuma ku Cyumweru habe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu mu muhezo ari na bwo hazatorwa Mushikiwabo ndetse hemezwe n’igihe inama itaha ya 19 y’uyu muryango izabera.

Mushikiwabo w’imyaka 61 ashimirwa uruhare amaze kugira mu iterambere rya OIF mu myaka ine amaze ayiyobora.

Umuvugizi we, Oria Kije Vande Weghe, muri Werurwe yabwiye IGIHE ko mu nshingano yari afite z’ibanze yahawe n’abakuru b’ibihugu bigize OIF, harimo gusubiza ku murongo no gukomeza guhesha agaciro mu rwego mpuzamahanga uyu muryango.

Ati “Ni akazi kakozwe mu buryo butari bworoshye kuva yagera kuri uyu mwanya. Habanje kubaho igenzura ry’umutungo, kumva neza uko umuryango ukora n’abo ukorana nabo, hakurikiraho kubona uko atanga umurongo w’ibikorwa no kubiyobora.”

Yavuze ko mu myaka itatu ya mbere ya Mushikiwabo, icyari gishyizwe imbere ni ururimi rw’Igifaransa, ibikorwa muri Politiki, gushyira imbaraga mu mibanire mpuzamahanga, gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’indi mishinga.

Icyorezo cya Covid-19 cyadutse Mushikiwabo amaze amezi make ku buyobozi. Cyahungabanyije imishinga imwe n’imwe y’uyu muryango ariko Oria asobanura ko byatumye yibanda ku gushyira ku murongo ibijyanye n’ubuyobozi bwa OIF bwihariye mu bice byose.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Francophonie mu Bufaransa, Chrysoula Zacharopoulou, yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF ‘yakoze imirimo myiza’.

Ubwo yatorerwaga i Erevan muri Armenie, Mushikiwabo yari yahawe inshingano zo gukora amavugurura ya ngombwa muri uyu muryango, ndetse abasesenguzi batandukanye batangaza ko inshingano ze yazikoze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *