Iremezo

Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika iteka” isabukuru nziza Jeannette Kagame

 Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika iteka” isabukuru nziza Jeannette Kagame

Ku wa 10 Kanama 1962 nibwo Madamu Jeannette Kagame yabonye izuba, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko. Abantu batandukanye barimo na Hon.Bamporiki Edouard babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije isabukuru nziza.

Uyu mubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe, ndetse akaba afite n’umwuzukuru wabyawe n’umukobwa we, uretse kuba ari umufasha wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, afite ibigwi n’amateka yo kuratwa mu banyarwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’urubyiruko n’umuco Hon. Bamporiki Edouard, umwe mu bigeze guhabwa igihembo cy’urubyiruko rw’indashyikirwa na Madamu Jeannette Kagame, abinyujije  ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ati : “Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo. Abashibutse kurya na kuno muti: “Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo” Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nzinza @FirstLadyRwanda.”Madamu Jeannette Kagame, abinyujije mu Muryango yashize wa  ‘Imbuto Fondation’  yafashije abagore batishoboye, impfubyi, yashyigikiye abana b’abakobwa bagaragaza ubuhanga mu mashuri, abana b’ abahungu n’abakobwa b’abahanga badafite ubushobozi, gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire mu bana bato n’ibindi.Binyuze muri uyu Muryango kandi yashatse igisubizo cy’ibibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ifite virusi itera SIDA, ntitwakwibagirwa  uruhare rwe mu gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.Kuva 1994, Madame Jeannette Kagame yaharaniye ko abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, imfubyi ndetse n’Intwaza (abagizwe incike na Jenoside) bagira ubuzima bwiza, bagatura heza, abarwaye bakavuzwa, kandi ntibaheranwe n’ubwigunge.

Madame Jeannette Kagame, yaharaniye guteza imbere urubyiruko rw’indashyikirwa, akaba atanga ibihembo bizwi nka “YouthConnekt Champions and Celebrating Young Rwanda Achievers Awards (YCC&CYRWA).

Yahawe ibihembo mpuzamahanga bitandukanye

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame igihembo cyitwa “Children’s Champions Award” mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda. Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.Muri Nzeri  Nzeri 2018, yahawe igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, kubera uruhare rukomeye agira mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko abagore n’abana b’abakobwa.

Iki gihembo kiswe African Women of Excellence Awards bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bihembo kandi, bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), bafatanyije na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Muri Nyakanga 2019, Umuryango Mpuzamahanga w’Abakobwa b’abagide n’Abayobozi (World Association of Girl Guides and Girl Scouts, WAGGS) ufatanyije n’Umuryango w’Abagide mu Rwanda, bahaye igihembo cy’ishimwe Madamu Jeannette Kagame ku bwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Si ibi bihembo yahawe gusa, hari n’ibindi bitandukanye birimo n’ibyo yahawe  nk’indashyikirwa kubera umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa.

source .iribanes.rw

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *