Iremezo

Myanmar: Aung San Suu Kyi yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare

 Myanmar: Aung San Suu Kyi yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare

Igisirikare cya Myanmar cyafashe ubutegetsi nyuma y’uko mu gitondo kare kuwa mbere bafashe bakanafunga Aung San Suu Kyi wayoboraga iki gihugu hamwe n’abandi bantu bari hafi ye.

Televiziyo ya gisirikare yatangaje ibihe bidasanzwe bigomba kumara umwaka umwe mu gihugu, hamwe no guhererekanya ubutegetsi.

Iyi coup d’état ibaye nyuma y’ubushyamirane hagati y’ubutegetsi bwa gisiviri n’abategeka ingabo nyuma y’amatora atavugwaho rumwe.

Myanmar ni igihugu kizwi kandi nka Burma, cyategetswe n’ubutegetsi bwa gisirikare kugeza mu 2011 ubwo habagaho impinduka za demokarasi.

Uyu munsi kuwa mbere, igisirikare cyavuze ko kigiye guha ubutegetsi umugaba mukuru w’ingabo Min Aung Hlaing, kubera “uburiganya mu matora”.

Abasirikare bari ku mihanda ari benshi mu murwa mukuru, Nay Pyi Taw, n’umujyi munini wa Yangon.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamaganye uku guhirika ubutegetsi zivuga ko binyuranyije na demokarasi.

Marise Payne ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Australia yavuze ko basaba abasirikare “kubaha ubutegetsi bugendera ku mategeko”, no “kurekura nta yandi mananiza abategetsi ba gisiviri bafunze binyuranyije n’amategeko”.

Internet n’itumanaho rya telephone ku mirongo myinshi byavanyweho mu mijyi mikuru, mu gihe televiziyo ya leta MRTV yavuze ko ifite ibibazo bya tekiniki ubu ikaba yafunze.

Itumanaho ryose riganisha ku mujyi n’imbere mu murwa mukuru wa Nay Pyi Taw ryavanyweho, ubu biragoye kumenya ibiri kuhabera.

Televiziyo ya BBC World News kimwe n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga byavanyweho, ndetse n’ibindi byinshi byo mu gihugu nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Aung San Suu Kyi ni umukobwa wa General Aung San intwari yaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Uwo yishwe ubwo uyu mukobwa we yari afite imyaka ibiri gusa, mbere gato y’uko Myanmar ibona ubwigenge ku bakoloni b’Abongereza mu 1948.

Aung San Suu Kyi hari ubwo yari ikirango cy’uburenganzira bwa muntu – impirimbanyi yaretse ubwisanzure bwe agahangana n’abajenerali bategetse iki gihugu imyaka myinshi.

Mu 1991, yahaye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, mu gihe yari afungiwe mu rugo, ashimwa nk’urugero rudasanzwe “rw’imbaraga z’abadafite imbaraga”.

Madamu Suu Kyi yamaze imyaka 15 afunze hagati ya 1989 na 2010.

Mu kwezi kwa 11/2015 yayoboye ishyaka National League for Democracy (NLD) ryatsinze amatora ku bwiganze, yari abaye bwa mbere muri iki gihugu mu myaka 25.

Itegekoshinga rya Myanmar ryamubuzaga kuba perezida kuko afite abana bafite ubwenegihugu bw’andi mahanga. Ariko uyu mugore w’imyaka 75 ubu, niwe mutegetsi mukuru w’iki gihugu.

Gusa kuva yagera ku butegetsi, ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwibasira ba nyamucye b’abayisilamu bo mu bwoko bw’aba Rohingya.

Mu 2017 ibihumbi amagana by’aba Rohingya bahungiye mu baturanyi muri Bangladesh kubera guhigwa kwabo kwavuye ku bitero byagabwe kuri station za polisi mu gace ka Rakhine.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *