Iremezo

Nigeria: Abahinzi 43 bishwe bakaswe amajosi mu gitero cyiswe “Ndengakamere”

Abantu batari munsi ya 43 biciwe mu cyo Perezida wa Nigeria yavuze ko ari igitero “ndengakamere” cyabereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’icyo gihugu ejo kuwa 28 Ugushyingo 2020.

Abagabye icyo gitero baboshye abo bahinzi bari mu kiraka (abapagasi) mu mirima y’umuceri maze babace amajosi, ibi byabereye hafi y’umujyi wa Maiduguri, umurwa mukuru wa leta ya Borno, nk’uko amakuru abivuga.

Ni kimwe mu bitero bibi cyane bibayeho mu mezi ya vuba ashize muri ako karere kagaragaramo intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram n’izo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu (IS) mu ishami ryawo ryo muri Afurika y’uburengerazuba.

Nta mutwe kugeza ubu wari wigamba icyo gitero.

“Namaganye iyicwa ry’abahinzi bacu b’abanyamurava bishwe n’abakora iterabwoba muri leta ya Borno”.

“Igihugu cyose cyakomerekejwe n’ubu bwicanyi budashobora kwiyumvishwa. Nifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri iki gihe cy’akababaro.”

Perezida Buhari yanavuze ko ubwo “bwicanyi bwakozwe n’abakora iterabwoba burenze kamere.”

Umugabo ukora mu mutwe w’ubwirinzi bw’abatuye aho wafashije abarokotse, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:

“Twabonye imirambo 43, yose yabazwe [kubaga], ndetse n’abandi bantu batandatu bakomeretse cyane”.

Hari abandi bahinzi bashimuswe, umwe mu bahatuye ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International bavuga ko muri abo harimo n’abagore 10.

Undi mugabo ukora mu mutwe w’ubwirinzi yabwiye AFP ko abo bishwe bakomoka muri leta ya Sokoto mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, nko mu ntera igera hafi kuri kilometero igihumbi (1000) uvuye aho byabereye, bakaba baraje muri aka gace ko muri leta ya Borno gushaka amaramuko.

Ahmed Satomi, umwe mu bagize inteko ishingamategeko yaho, yabwiye ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko “abahinzi bagabweho igitero kubera ko ku wa Gatanu bambuye intwaro ndetse bata muri yombi umugabo witwaje imbunda wo muri Boko Haram wari umaze igihe yarababujije amahwemo”.

Abanyamakuru bavuga ko mu bihe byashize abahinzi bagiye bagabwaho ibitero na Boko Haram, ibacyekaho guha amakuru igisirikare cya Nigeria.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Boko Haram bishe abahinzi 22 bakoraga mu bikorwa byo kuhira imyaka mu bitero bibiri bitandukanye.
BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *