Iremezo

North Korea: Hasohotse itegegoko ritegeka ko ntamuntu numwe wemerewe guseka mu minsi 11

Ni mu gihe Koreya ya Ruguru yibuka urupfu rwa Kim Jong Il wategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza apfuye mu 2011, hanyuma asimburwa n’umuhungu we wa gatatu akaba n’umuhererezi iwabo umuyobozi w’iki gihe wa Korea ya Ruguru

Ni itegeko yatanze kubera ko iki gihugu cye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwahoze ari Perezida ndetse akaba se Kim Jong- il amaze apfuye.Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero.Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero.

Umunyakoreya y’Amajyaruguru ukomoka mu mujyi wa Sinuiju uhana imbibi n’amajyaruguru y’uburasirazuba yatangarije Radio Free Asia (RFA) ati:’’Mu gihe cy’icyunamo, ntitugomba kunywa inzoga, guseka cyangwa kwishora mu myidagaduro Mu gihe icyunamo cyakozwe buri mwaka kuri Kim Jong Il ubusanzwe cyari iminsi 10, uyu mwaka hazaba iminsi 11 yo kwibuka imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye.Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye.Ni inshingano idasanzwe y’ukwezi kuri polisi, abashinzwe kubahiriza iri tegeko ntibashobora gusinzira na gato.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *