Iremezo

Ntibisanzwe! Indege yagurutse amasaha 14 ifite umwenge mu rubavu

Abagenzi bari mu ndege ya Airbus A380 ikoreshwa na sosiyete ya Emirates batunguwe no kuyibonaho umwenge munini mu rubavu ubwo bari mu rugendo rw’amasaha 14 ruva i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rwerekeza mu Mujyi wa Brisbane muri Australia.

CNN yatangaje ko uru rugendo rwakozwe ku w 01 Nyakanga uyu mwaka, aho inkuru yarwo yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege yiyambajeTwitter maze akerekana ibihe biteye ubwoba baciyemo ubwo bari mu kirere.

Byasobanuwe ko uyu mwenge watewe n’ikibazo cya tekiniki biturutse ku gucomoka kw’ipine imwe y’iyo ndege.

Andrew Morris wigisha Icyongereza muri Kaminuza ya Southborough, yavuze ko byari biteye ubwoba cyane.

Ati “byari biteye ubwoba cyane kugeza ubwo abakozi bo mu ndege bari bagize ngo hari ikintu kidasanzwe gishobora kuba cyabayeho ku buryo byatumye bahita batangira kuvugana n’abapilote ariko nyuma baza kumenya ko atari icyago gikomeye cyabaye.”

Bivugwa ko nyuma y’iminota 45 iyi ndege ihagurutse ari bwo abagenzi bashobora kuba baratahuye iby’iki kibazo.

Abakora ku Kibuga cy’Indege cya Brisbane aho iyo ndege yagombaga kugwa, bari bategujwe gutanga ubufasha, icyakora nyuma Sosiyete ya Emirates yasohoye itangazo ivuga ko hari habayeho ikibazo cya tekiniki kidakomeye cyane.

Iti “indege yacu ya EK430 yavaga Dubai igana i Brisbane ku wa 01 Nyakanga, yagize ikibazo cya tekiniki ubwo rimwe mu mapine yayo ryavagamo bikangiza agace gato k’indege mu rubavu.”

Iyi sosiyete yemeje ko indege yageze muri Australia nta kibazo kindi kiyibayeho kandi ko ahari hangiritse hahise hasanwa inibutsa ko umutekano w’abagenzi bagenda mu ndege zayo ari yo nshingano nyamukuru baba bafite.

source :igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *