Iremezo

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

 Nyagatare :Inkuba  yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, zihita zipfa.

Rugamba Emmy, wari uragiye izi nka avuga ko ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Kabiri haguye imvura ubundi akajya kugama mu rugo agasiga aya matungo yugamye munsi y’igiti.

Ati “Nyuma y’iminota nk’itatu nagiye kubona mbona zirirukanse nanjye nza nirukanka mvuga nti wasanga hari izigiye mu murima reka kureba, yakubise ikubita Ina 10 zose irazararika nkizigeramo mbona Inka ziragaramye ntavuga nti se inkuba irazishe!”

Avuga ko inka zakubiswe n’inkuba ari 10 zirimo iz’amajigija, iyaraye ibyaye ndetse n’indi yereragara yendaga kubyara.

Rugamba Emmy uvuga ko yabuze uko yifata ubwo yasangaga izo nka zirambaraye aho zakubitiwe n’inkuba, avuga ko hari izarokotse ariko zimwe zimwe muri zo na zo zababutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *