Iremezo

Nyagatare: Umubyeyi yatawe muri yombi kubera guhana umwana bikabije

 Nyagatare: Umubyeyi yatawe muri yombi kubera guhana umwana bikabije

Tariki ya 23 Mutarama Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwempasha yafashe Uwamungu Jean Paul ufite imyaka 30 nyuma yo gukubita by’indengakamere agakomeretsa umwana we w’umuhugu w’imyaka 8 mu Kagari ka Kenjojo Umudugudu wa Kenjojo ya Kabiri (Kenjojo II) nk’uko polisi ibitangaza ku rubuga rwayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Insepctor of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Uwamungu yakubise umwana we amuhora ko yari yasibye ishuri kuwa Gatanu tariki ya 22 Mutarama. Mu kumuhana yamuhannye by’indengakamere kuko yamukubise inkoni nyinshi ndetse bikamuviramo gukomereka akajyanwa kwa muganga.

CIP Twizeyimana yagize ati ”Nyina w’umwana niwe waje gutanga amakuru kuri Polisi nyuma yo kubona uko umugabo we yakubise umwana. Yamuzanye afite imibyimba ku nda yanakomeretse ijisho, umwana yahise ajyanwa kwa Muganga kugira ngo avurwe.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko Polisi yahise ijya gufata Uwamungu ariwe se w’umwana ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwempasha kugira ngo hakorwe iperereza.

Muri aka Karere ka Nyagatare nanone mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2021, Polisi yari yafashe umuturage wo mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Mahoro akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere aho yari yamukubise yifashishije insinga z’amashanyarazi.

CIP Twizeyimana yagaye uriya mubyeyi wahannye umwana by’indengakamere ndetse asaba n’abandi babyeyi kujya birinda guhana abana mu buryo bukabije.

Ati “Nk’uriya mwana ngo yakubitiwe kuba yari yasibye ishuri, nk’umubyeyi yari kumwegera akamuganiriza akamwumvisha akamaro k’ishuri bityo n’umwana bikamufasha kurikunda dore ko akiri muto. Umwana niyo yakora amakosa ameze ate ntabwo wamutura umujinya wose ufite, ahubwo wamuganiriza ukamwereka amakosa yakoze ukamusaba kutazayasubiramo byananirana ukaba wamunyuzaho akanyafu ariko udafashe inkoni ngo ukubite umubiri wose cyangwa ngo umuhe ibihano bibabaza umubiri.”

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *