Iremezo

Nyagatare: Umuturage yafashwe ari gukora Kanyanga

 Nyagatare: Umuturage yafashwe ari gukora Kanyanga

Tariki ya 27 Ugushyingo Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yakoze igikorwa cyo kurwanya ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Muri iki gikorwa hafashwe abantu Bane bafatanwa litiro 47 z’icyo kiyobyabwenge, muri izo litiro zose harimo 20, abapolisi basanze zirimo gukorerwa mu rugo rw’umuturage.

Abafatanwe Kanyanga ni uwitwa Kayitsinga Jean de Dieu w’imyaka 35, yafatanwe litiro 20, Mukamwezi Merony w’imyaka 45, yafatanwe litiro 7, Nzabananabandi Jean Bosco w’imyaka 32 na Ntamahungiro Bosco w’imyaka 34 bafatanwe litiro 20.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko bariya bantu bafatiwe mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare, bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe umunsi umwe, harimo Nzabananabandi Jean Bosco na Ntamahungiro Bosco bafatiwe mu rugo rwa Sindikubwabo Boniface utuye mu Murenge wa Karangazi. Bafashwe barimo kunywa kiriya kiyobyabwenge cya Kanyanga, ariko iyo kanyanga ikaba ikorwa na Sindikubwabo. Uyu akaba yahise acika, ubu aracyari gushakishwa. Mukamwezi nawe yafashwe arimo kuzicururiza mu kabari ke, naho Kayitsinga yafatiwe mu nzira za magendu avuye kuyivana mu gihugu cya Uganda.”

CIP Twizeyimana avuga ko bariya bantu bafatiwe mu mirenge ya Karangazi, Tabagwe n’Umurenge wa Musheri.

Ati “Turashimira ubufatanye bukomeje kuranga abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko cyane cyane abo muri iriya mirenge bafashije abapolisi gufata bariya bacuruzi b’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Turasaba n’abandi gukomeza ubufatanye.”

Yakomeje yibutsa abaturage ko Kanyanga ibarirwa mu biyobyabwenge byoroheje bityo amategeko y’u Rwanda akaba ahana umuntu wese uyifatanwe yaba ayinywa, ayicuruza cyangwa ayikwirakwiza.

Abafashwe bose bagiye bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe iperereza.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *