Iremezo

Nyanza :menya byinshi kuri Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma ugiye kuburanira I Paris

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma w’imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza.

Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n’ibyo gucunga umutekano.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko  ahita afungwa by’agateganyo kuva 15/02/2019.

Taliki 20/09/2021 nibwo urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises).

uyu bagumya abarokokeye kumusozi wa Nyamure bavuga ko ari we muntu watangije Jenoside muri kano gace Bayingana Valens ni umwe mu barokokeye jenoside yakorewe abatutsi kuri uyu musozi wa Nyamure, yavukiyeho akaba ari naho yari atuye, mu cyahoze ari komini Ntyazo, perefegitura ya Butare, nyuma yo kuhaburira benshi mu bari bagize umuryango we bari bahahungiye.

Bayingana yagize ati “Hategekimana Filipo bakunze kwita Biguma niwe watanze ijambo ryo gutangiza ubwicanyi, bwakozwe n’interahamwe hamwe n’abajandarume ndetse n’abari abapolisi ba komini zari zikikije Nyamure, niwe warashe isasu rya mbere yica umugabo w’umututsi umwe mu bari kuri uwo musozi, maze n’abandi bakomerezaho bica abandi batutsi bari bahahungiye.”

Aha Nyamure bivugwa ko haguye abatutsi barenga 10.000. 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *