Iremezo

Paris :Biguma yananiwe gusobanura aho inshuti ye y’umututsi yarengeye

murubanza Rurimo kubera I Paris rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, wari umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ,kuri uyumunsi wa None ,Umucamanza nyuma yo kumva abatangabuhamya ,batandukanye basobanura uko yakoze ibyaha ,kandi bakabishingira kubuhamya bahawe nabanyarwanda b’inyanza yamubajije ,icyo avuga kubyamuvuzweho maze avuga ko byose ari ukubeshya.
umucamanza :ati, hamaze kuvugwa byinshi, mwe murabivugaho iki?
Hategekimana Philipe Ati ” ibyo bamvuzeho byose sibyo “tous ce qui a ete dit sur moi, je dit bien c’est Faux”Phillipe asabye ijambo ngo agire icyo yongeraho kubyamuvuzweho yavuzeko abavuzeko. yangaga abatutsi bamubeshyera
ati”, icyo nakongeraho kubimaze kuvugirwa mu rukiko, ni ko abavuga ko bavuga ko nangaga abatutsi atari byo”
yasobanuyeko impamvu bamubeshyera ari uko Ise umubyara mu mwaka 1963, yaherekeje abatutsi Kibungo na Bugesera, maze babaza Ise impamvu abaherekeje akababwirako ari abavandimwe bakaba n’inshuti . Ati “kuva ubwo twabaye inshuti ….kugeza ubwo mbaye umujandarume umwe mu bana b’uwo mututsi twabaye inshuti tugura taxis,, dukorana business,”

ikindi Philippe Hategekimana uzwi Nka Baguma yavuze ni uko ngo uwo muhungu babaye inshuti kugeza ahunze .ati”
Uwo muhungu twabaye inshuti rwose kugeza mpunze”

Peresida w’iburanisha yongeye kumubaza amazina yiyo nshuti ye .
ati, ese iyo nshuti yawe y’umututsi yitwaga nde,
philippe ati yitwaga Murekezi Venant se umubyara yitwaga Gatsibanyi
Presida w’iburanisha ati, nyuma y’uko uhunga wongeye kumubona? Philippe ati”oya”

bamubajije impamvu atamushakishijeyasubijeko yabitewe nuko yari yarahunze

,parezida yageze aho amubaza ati “ inshuti yawe magara, naho wahunga ntiwabaza amakuru yabo? asubiza ko yataye contact zose.
uru rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, twagangiye tariki ya 10 Gicurasi 2023. Taliki 20/09/2021 nibwo urukiko rw’ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises).
uyu Bagumya abarokokeye kumusozi wa Nyamure bavuga ko ari we muntu watangije Jenoside muri kano gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *