Iremezo

Paris :Dr Jean Damascene Bizimana, yavuzeko Gikongoro ariyo yarokotsemo Abatutsi bake

 Paris :Dr Jean Damascene Bizimana, yavuzeko  Gikongoro ariyo  yarokotsemo Abatutsi bake

 

Ubwo Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yatanagaga ubuhamya murukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, Yavuze ko no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, perefegitura yahoze ari gikongora ariyo  yarokotsemo Abatutsi bake kurusha izindi,

Asobanurira urukiko rwa Rubanda I Paris ibya Bucyibaruta Laurent,  yifashishije ikoranabuhanga,maze asobanura  nzira igoye Abatutsi banyuzemo, bikaza  kugera kuri Jenoside yabakorewe, Minisitiri Bizimana yavuze ko Laurent Bucyibaruta yakoresheje inama muri Cyanika ku itariki 14 Mata, kandi ngo iyo nama : niyo  yahamagariraga Abahutu kwica, kwikiza umwanzi, bivuze Umututsi, inatangwamo amabwiriza yo yo gushyiraho za bariyeri, ndetse iyo nama niyo yategetse ko  hacungwa  Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi, ngo hatagira uhava.

Minisitiri Bizimana yavuze ko itariki yo kwica Abatutsi yemezwaga ari uko babona ko abo bashaka kwica bahageze, ku buryo iyo baburagamo umwe, bamuhigaga kugeza bamwishe. Bucyibaruta ariko, avuga ko nta nama ishishikariza abantu urwango yigeze akoresha.

Uretse kuvuga ko bahurizaga Abatutsi hamwe kugira ngo babone uko babica bitabagoye, yongeyeho ko Jenoside muri Gikongoro yari yarateguwe. Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwe yabuze abantu mu muryango we bagera kuri 84, bishwe muri Jenoside.

Yanongeyeho   ko abayobozi bakuru bakwirakwizaga imvugo z’urwango, bakoreshaga amagambo azimije, nk’inyenzi, gukora akazi,.. ariko abo babwira bakamenya icyo bababwiye.

Dr Bizimana  yavuze ko  imanza zikurikirana abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bagahunga zikenewe kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’isi yose bamenye ukuri nyako kuri Jenoside, kandi abakoze ibyaha babihanirwe.

Urubanza rwa  Laurent Bucyibaruta  rurimo  kubera I Paris mu Bufaransa ,ashinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu.byabereye mucyahoze ari perefegitura ya gikongoro

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *