Iremezo

Paris :  Umutangabuhamya  yavuzeko  iyo abonye ifoto  iriho umugabo I Murambi  ahita ata ubwenge.

 Paris :  Umutangabuhamya  yavuzeko  iyo abonye ifoto  iriho umugabo I Murambi  ahita ata ubwenge.

 

Mu rubanza  rwa  Bucyibaruta  Laurent wahoze  ari  perefe  wa Perefegitura ya Gikongoro  rurimo kubera  mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa,

Umutangabuhamya    ufite abana batatu biciwe i Murambi, ndetse n’abagize umuryango we n’uw’umugabo  avuga ku nzira y’umusaraba yanyuzemo. Avuga ko umuryango wabo wabayeho uhangayitse ko bazicwa, bazira ubugome bwashinjwaga umugabo we kuko yabonye aho bica se  mu 1963, icyo yita jenoside itarahawe izina icyo gihe.

Nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari umukuru w’u Rwanda babayeho bihisha, aho basubiriye mu rugo haza abandi batutsi baza kuhihisha byatumye bagabwaho igitero cyaturikiyemo gerenade yakomerekeje cyane abantu babiri mu bari bahahungiye.

Mubuhamya bwe yavuze ko mugihe cya jenoside yaratwite , mugutwita kwe ,yavuze ko yatunguwe no kujya kureba umuganga uvuga indwara z’abagore wari usanzwe umwitaho, afite imbunda ndetse we na bagenzi be ngo abirukana arakaye. Yabwiye urukiko ko umwana we w’umuhungu uzuzuza imyaka 28 mu Kwakira 2022, babana bonyine mu rugo, babayeho mu buzima bwa jenoside yakorewe abatutsi.

Agira ati “Nakomeje kubaho, n’uyu munsi umwana wanjye aba ambaza, mfite ikibazo gikomeye cyane ku byo namusobanurira, mu minsi ya mbere nijye wahungabanye cyane mbura amahoro, ariko uyu munsi aho yagiye akura, niwe muri iyi minsi uba muri jenoside,  ibyo naciyemo niwe ubibamo.”

 

Yungamo ati “Ni umusore, azagira imyaka 28 mu minsi mike, ariko iyo urebye ibyo avuga, ibyo akora, yarahungabanye cyane kandi nanjye uretse kujijisha sindiho, ntacyo mufasha mu by’ukuri. Mbona agira atya akigunga ukabona arababaye, tubana turi babiri, duhora mu bibazo, ambaza uko abo bavukana babishe, uko se bamujyanye kuri burigade bamukubita, asa naho abizi avuga ko yabirebaga ari mu nda. Twebwe twibera muri jenoside, mu gahinda kadashira iwacu

Ako gahinda ahoramo katumye  mu 1996 ubwo yajyaga ku rwibutso rwa jenoside rwa Murambi yarageze mu cyumba kirimo imibiri y’abana be agahungabana; agwa hasi abura ubwenge afata icyemezo cyo kudasubirayo, ariko aza kwiyandayanda asubirayo mu 2006 nabwo ntagera aho abana be bashyinguye, ku buryo iyo abonye n’ifoto ihari iriho umugabo we n’abana be ahita ata ubwenge.

Dosiye ya Laurent Bucyibaruta irimo  kuburanishwa yagejejwe mu Bufaransa mu mwaka wa 2007, yoherejwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania. Uru rubanza biteganyijwe ko ruzapfundikirwa mukwezi kwa  karindwi

 

INKURU YA MURAGIJEMARIYA JUVENTINE

 

 

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *