Iremezo

Perezida Kagame yaganiriye n’abasirikare bakuru ndetse n’abandi bo muzindi nzego z’umutekano

 Perezida  Kagame yaganiriye n’abasirikare bakuru ndetse n’abandi bo muzindi nzego z’umutekano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, zirimo RDF na Polisi y’u Rwanda.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2023, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubutumwa bwa Perezidansi y’u Rwanda, bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryacyeye, bugira buti “None, Perezida Kagame yayoboye inama n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.”

Ni ibiganiro byagaragayemo abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga ndetse n’abandi bo mu nzego z’umutekano nk’Urwego rw’Iperereza, NISS.

Iyi nama kandi yarimo abandi bajenerali bakuru n’abafite amapeti yo hejuru muri Polisi, barimo Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, General James Kabarebe, General Jean Bosco Kazura uherutse gusimburwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru wa RDF.

Barimo kandi General Patrick Nyamvumba wabaye Umugaba Mukuru wa RDF, Maj Gen Albert Murasira uheruka gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo, CGP Dan Munyuza wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

Nta yandi makuru yatangajwe kuri ibi biganiro byahuje Umukuru w’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’umutekano, gusa ni inama ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi rufite ibibazo by’umutekano bituruka mu Gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kitahwemye kugaragaza ko gitekereza nabi u Rwanda ku bijyanye n’umutekano.

Iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda, cyigeze no kugera aho cyerura ko cyifuza gushoza intambara ku Rwanda, gikunze gusohora amatangazo atavugwaho rumwe agaragaramo ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.

Igisirikare cya DRC, giherutse gushyira hanze itangazo tariki 19 Nyakanga ryavugaga ko risubiza iry’u Rwanda ngo ryagiye hanze tariki 18 Nyakanga ariko ritarigeze ribaho, aho cyavugaga ko ngo iryo tangazo ry’u Rwanda rigaragaza ko RDF yiteguye kujya muri Congo.

Guverinoma y’u Rwanda na yo yashyize hanze itangazo yihanangiriza iki Gihugu cyari gikomeje kugaragaza urwitwazo rwo kugira ngo kibone uko gishoza intambara ku Rwanda, ivuga ko u Rwanda na rwo ruzakomeza gukaza ingamba z’umutekano kugira ngo ruzaburizemo ibyavogera ubutaka n’ikirere cyarwo.

source tv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *