Iremezo

Peresida Kagame yahishuye umudepite wasazwe n’ubusinzi

Perezida Paul Kagame yavuze ku mpungenge z’umwe mu badepite wabaswe n’ubusinzi akaba atarafatirwa ibihano kubera gutwara imodoka yasinze akitwaza ko afite ubudahangarwa

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2022, ubwo yasozaga Ihuriro rya 26 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Perezida Kagame avuga ku kibazo ki myitwarire  yagaragaje ko ikibazo cyo kunywa inzoga n’ubusinzi kitari mu rubyiruko gusa ko ahubwo hari n’abantu bakuru barimo n’abayobozi bagaragaza izi ngeso.

Aha niho yahereye atanga urugero rw’umwe mu badepite umaze gufatwa na Police inshuro eshanu zose atwaye imodoka yasinze ariko akaba atarafatirwa  ibihano kubera ko afite  ubudahangarwa

Ati”Hari raporo naraye nsomye ariko abapolisi nabo nari mbamereye nabi. Bakoze raporo y’umuntu bafashe, ni umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko yacu. Bamufashe yanyoye, bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera inzoga yanyoye hanyuma baza no gusanga mu makuru bafite bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu, babona imodoka igenda mu nzira ikubita hirya no hino, amahirwe agira ngira ngo nta muntu arica ariko ni yo maherezo, aziyica cyangwa yice undi muntu.”

Aha niho  Perezida Kagame  yahereye avuga ko nubwo umuntu yaba afite ubudahangarwa bitavuze ko ashobora gukora ikosa nk’iryo inshuro nyinshi nta byemezo bimufatirwa.

Yavuze ko yabwiye umuyobozi wa Polisi ko bimwe mu bihano uyu muntu ashobora gufatirwa harimo kumwambura uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kandi imyitwarire ikamenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko byaba ngombwa akamburwa ubudahangarwa kugira ngo aryozwe ayo makosa.

source :Rubanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *