Iremezo

Peresida wa Zambiya Agiye gusura U Rwanda

 Peresida wa Zambiya  Agiye gusura U Rwanda

Perezida Hichilema agiye gusura U Rwanda iyi ni inshuro ya Kabiri agiye kuza mu Rwanda ari Perezida , Hakainde Hichilema. yatowe asimbuye Edigard Lungu .

Zambiya n’U Rwanda bifitanye umubano wigihe kirekire ushingiye kubucuruzi ,na Politiki ikindi ni uko Zambiya ari hamwe muhari Abanyarwanda benshi bakekwaho gusiga bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda .Hakainde Hichilema Aje mu Rwanda mugihe mugenzi we w’ U Rwanda yaherukaga gusura Zambiya umwaka ushize ,mu Mujyi w’Ubukerarugendo rwa Livingstone, hagati ya tariki 4-5 Mata 2022, aho yari yagaragaje imbamutima z’uko yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema yise ‘umuvandimwe’ dore ko yamwakiranye urugwiro.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame yasuye ibikorwa bitandukanye muri Zambia birimo icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igitarangwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.

Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru ubwo yari amaze gusura ibyo bikorwa, Perezida Kagame yemereye mugenzi we, Hakainde Hichilema ko agiye kumufasha kumenyekanisha ubukerarugendo buri muri icyo gihugu.Umukuru w’Igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema we yavuze ko ari kuvugana na mugenzi we w’u Rwanda, ngo harebwe uko ba mukerarugendo bo muri Zambia bajya baza mu Rwanda gusura ingagi ndetse n’abo mu Rwanda bakajya muri Zambia gusura ibyiza nyaburanga byo muri icyo gihugu

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *