Saturday, December 4, 2021

Perezida Kagame ati” Ubu ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Africa”

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Perezida Paul Kagame   abinyujije  kuri Twitter yagaragaje ko yishimiye kuba u Rwanda rwabonye inkingo za mbere zo gukingira abaturage Covid-19, iki cyiciro cy’ingingo ni izihutirwa zizahabwa abazikeneye cyane batoranyijwe.

yanditse ati “Kwari ugutegereza igihe kirekire, bamwe bari biteguye cyane, ndetse biteguye kurushaho.. simvuze ‘ibyo kugira uburenganzira bungana n’abandi’, ariko twese dukeneye inkingo byihutirwa.

Yongeyeho ati “Ubu ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Africa zihereye muri Ghana…Muri iki gitondo no mu Rwanda n’ahandi. Ndashimiye.”

Mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye inkingo 240,000 zo gukingira Coronavirus, ni izo mu bwoko bwa AstraZeneca zaje ‘muri gahunda ya Covax. Hategerejwe izindi nkingo 102,960 zo mu bwoko bwa Pfizer zigera i Kigali saa 19h15

Gahunda y’ikingira mu gihugu hose izahita itangira ihereye ku matsinda y’abafite ibyago byo kwandura/kuzahazwa na COVID 19 kurusha abandi. Ni ukuvuga abaganga n’abandi bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo, abafite imyaka 65 kuzamura, abafite uburwayi karande n’abafite ubumuga

Ibindi bihugu bya Africa byabonye inkingo binyuze mu buryo bwa Covax harimo Kenya yakiriye izigera kuri miliyoni imwe zo mu bwoko bwa Oxford-AstraZeneca,  DR.Congo izigera kuri miliyoni 1.7, Angola yakiriye 624,000, Gambia ku 36,000.

Umugabane wa Africa umaze kubona inkingo miliyoni 900 zabashije kuganirwaho mu nzira zitandukanye ariko ntiziragera mu bihugu, zishobora gukingira 30% by’abatuye Africa bagera kuri miliyari 1.3.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -