Iremezo

Perezida Kagame nuwa RDC biyemeje biyemeje ko imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR igomba guhagarara.

 Perezida Kagame nuwa RDC biyemeje biyemeje ko imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR igomba guhagarara.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi Chilombo,biyemeje ko imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR igomba guhagarara.

Babyemeranyije ku buhuza bwa perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ubwo bahuriraga mu nama y’Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Ababibumbye, yabaye ku wa 21 Nzeri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibiro bya Perezida w’Ubufaransa, byatangaje ko aba baperezida bombi bababajwe n’ikibazo cy’umutekeno muke kiri muri Congo, kandi bishimira icyemezo cya EAC cyo kohereza ingabo muri icyo gihugu guhashya imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka minshi muri Congo.

Kugira ngo uwo mwanzuro ufatwe, habayeho gusasa inzobe ubundi bemeranya ko M23 igomba kurekura uduce yafashe kandi vuba bidatinze.

Kagame na Tshisekedi bemeranyije ko abimuwe mu byabo n’imirwano ya M23 n’ingabo za Congo bagomba gutaha, babifashijwemo na Loni (UN), Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Akarere k’Ibiyaga bigari.

Ku bijyanye na FDLR kandi, ibi biro byanzuye ko hagomba kuvaho umuco wo kudahana mu buryo bwo gushakira hamwe amahoro arambye, no guhagarika burundu ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu karere k’Ibiyaga bigari irimo FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *