Iremezo

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Ghana uherutse gutorerwa indi Manda

 Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Ghana uherutse gutorerwa indi Manda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, yashimiye perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo uherutse gutorerwa manda ye ya kabiri yo kuyobora iki gihugu.

Ugenekereje mu kinyarwanda ubutumwa bawari mu rurimi rw’icyongereza, umukuru w’igihugu yagize ati: “Amahirwe masa (Congratulation) muvandimwe wanjye n’inshuti yanjye Nana Akufo-Addo kubw’iyindi manda utorewe.
Ni isezerano uhawe ry’icyizere abaturage ba Ghana bagufitiye.
Twizeye ko ibihugu byacu byombi bizakomeza ubucuti bifitanye ndetse n’ubuhahirane tugana ku iterambere ry’abaturage bacu.”

U Rwanda na Ghana bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko na sosiyete y’indege ya Rwandair ikora ingendo zerekeza i Accra mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Nna Akufo-Addo yatorewe indi manda ku majwi 51.6% atsinze John Mahama, bari bahanganye wagize amajwi 47.4%.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *