Iremezo

Perezida Tshisekedi mu biganiro bishobora gucyura abasirikare ba Monusco

Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bagiye guhurira mu biganiro bizagena ahazaza h’ingabo za Monusco ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ibijyanye n’ibi biganiro byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, wavuze ko bigamije gusuzuma ibimaze iminsi bisabwa n’Abanye-Congo ko Ingabo za Monusco zasubira iwabo kuko zishyira mu bikorwa inshingano zifite yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Igihugu cyabo.

Ati “Guverinoma yasabwe kugirana ibiganiro na Monusco mu rwego rwo gusuzuma gahunda y’uko abasirikare bari muri ubu butumwa basubizwa iwabo nk’uko biteganywa n’umwanzuro wa 2556 w’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.”

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe ku wa Mbere, tariki 1 Kanama 2022, Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite n’uwa Sena ndetse n’Abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi nama na yo yari igamije kurebera hamwe imikorere y’Ingabo za Monusco muri RDC.

Imyigaragambyo yo kwamagana Monusco muri RDC imaze kugwamo abantu 36 barimo abasirikare bane bari muri ubu butumwa.

Amasezerano ashyiraho Monusco yitwa SOFA, yasinywe tariki 30 Ugushyingo 1999. Kuva yashyirwaho umukono biragoye kubona umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo, kuko aho kugira ngo imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC igabanuke, yiyongereye mu buryo bukomeye.

Imyigaragambyo y’abaturage nta kinini ivuze ku kuba Ingabo za Loni zazinga utwazo zikava mu Burasirazuba bwa RDC cyeretse mu gihe Guverinoma ya RDC yatera intambwe ni bwo byaganisha aho Monusco izinga utwayo igasoza ubutumwa imazemo imyaka irenga 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *