Iremezo

Perezida wa Angola ati “Ntacyo dushinja U Rwanda

 Perezida wa Angola ati “Ntacyo dushinja U Rwanda

Perezida wa Angola, João Lourenço, akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko batazemera ko ibibazo hagati ya RDC n’u Rwanda bigera aho bibyara intambara.

 

Lourenço yabitangarije France24 mu gihe u Rwanda na RDC bikomeje kurebana ay’ingwe nyuma y’intambara umutwe wa M23 wubuye ku ngabo za RDC guhera mu ntangiriro za 2022.

Nubwo imirwano yahagaze, M23 igasabwa gusubira inyuma ikava mu duce yari yarafashe, umwuka uracyari mubi hagati ya RDC n’u Rwanda.

Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 mu gihe rwo rubihakana, rugashinja icyo gihugu gukorana na FDLR yashinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Joao Lourenço yavuze ko nubwo ibihugu byombi bikirebana nabi, hari gukorwa ibishoboka byose ku buryo uwo mwuka utazageza ku ntambara.

Ati “Ndakeka ko ibyo (intambara) bitazaba. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twirinde ko bigera aho u Rwanda na RDC birwana. Tuzi ko kugeza ubu M23 yemeye guhagarika imirwano, hari ikindi cyiciro cya kabiri kitaratangira ariko ntabwo ari bo bonyine babiteye nka M23 ahubwo n’igihugu cya RDC ubwacyo birakireba, icyiciro gikurikiyeho nk’uko biri mu masezerano ya Luanda, ni uguhuriza hamwe ingabo za M23.”

Lourenço yashimangiye ko abarwanyi ba M23 ari Abanye-Congo kandi ko ikibazo cyabo kizakemuka bakiri aho muri Congo.

Perezida Lourenço yavuze ko RDC nimara gutunganya ahazashyirwa abarwanyi ba M23, Angola izohereza ingabo zo kubarinda mu gihe hagitunganywa ibijyanye no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Ati “Angola yagombaga kohereza ingabo zizarinda izo nyeshyamba mu nkambi nyuma yo gushyira intwaro hasi, mu gihe aho bazashyirwa hazaba hamaze gutegurwa dufite ingabo ziteguye zizagerayo mu gihe cya vuba zizatanga umutekano ku barwanyi ba M23.”

Nubwo Joao Lorenco yagaragaje ko M23 igiye gushyirwa mu nkambi abayigize bagasubizwa mu buzima busanzwe, uwo mutwe wo uherutse kugaragaza ko utabikozwa mu gihe uzaba udahawe amahirwe yo kuganira na Leta ya RDC, ngo bumvikane uburyo ibyo barwanira bizashyirwa mu bikorwa.

Ni mu gihe Leta ya RDC nayo idakozwa ibyo kuganira na M23 ifata nk’umutwe w’iterabwoba, ahubwo igashimangira ko icyo izabafasha ari ukubasubiza mu buzima busanzwe.

Perezida Joao Lourenço yabajijwe niba RDC yo yubahiriza ibyo isabwa byose kugira ngo umutekano mu Burasirazuba uboneke.

Yasubije agira ati “Leta ya Congo iri gushyira mu bikorwa ibyo isabwa, igikenewe no ukugabanya igihe cyo kuba inkambi zo gushyiramo M23 zabonetse, ntabwo aribyo biri kuba ariko twizeye ko ibintu bizagenda uko byapanzwe. Tumaze igihe tuvugana n’abayobozi ba RDC, Perezida Tshisekedi amazi igihe aza i Luanda tukaganira ku kibazo cya M23.”

“Ntacyo dushinja u Rwanda”

Mu bihe bitandukanye RDC yakunze kumvikana ivuga ko u Rwanda rukomeje gushyigikira M23, ndetse icyo gihugu kimaze igihe kijya mu binyamakuru kivuga ko u Rwanda rukomeje koherezayo ingabo za gufasha M23, nubwo nta bimenyetso bitangwa, byongeye imirwano ikaba imaze igihe ihagaritswe.

Perezida Joao Lorenco yavuze ko ntacyo ashinja u Rwanda nk’umuhuza, ahubwo yarushimiye ko rwafashije kugira ngo M23 yemere kujya mu nzira y’ibiganiro.

Ati “Nta kibazo na kimwe dufite ku Rwanda, nyuma y’inama ya Addis Abeba. Perezida Kagame ni we wafashije Angola kujya mu biganiro na M23 kuko byari bigoye kuvugana n’abantu ba M23, uwagize uruhare ngo dutangire kubavugisha ni Perezida Paul Kagame. Nyuma y’aho abayobozi ba M23 baje i Luanda, rero tugomba kwizera ko umuntu wafasha iyi ntambwe ikomeye yari afite ubushake, nta kibazo gihari.”

Mu mpera z’icyumweru gishize i Bujumbura mu Burundi hahuriye inama y’akarere yiga ku bibazo bya RDC yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yasabye ko hakomeza inzira zatangiye zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, hashyirwa imbere ibiganiro, imirwano igahagarara.

Hari impungenge ko mu gihe Leta ya RDC yakomeza guhunga ibyo kuganira na M23, byatuma uwo mutwe wongera kwegura intwaro umutekano ukaba mubi kurushaho.

source :igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *