Iremezo

Perezida wa Chad Marshal Idriss Deby Itno yapfuye asimburwa n’umuhungu we mu nzibacyuho

 Perezida wa Chad Marshal Idriss Deby Itno yapfuye asimburwa n’umuhungu we mu nzibacyuho

Uwari Perezida wa Chad Idriss Deby Itno wari unaherutse gutorerwa manda ye ya 6, yapfuye afite imyaka 68 azize ibikomere yatewe n’amasasu ubwo yari ayoboye ingabo ku rugamba zihanganye n’inyeshyamba mu majyaruguru y’agace ka Saheli gakunze kurangwamo intagondwa ziyitirira amahame ya Islam.

Idriss Deby Itno yari amaze imyaka 30 yose ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1990 ahiritse Hissène Habré. Yagiye arokoka ibitero bitandukanye by’abataravugaga rumwe nawe ndetse anapfubya Coup d’etat nyanshi zo kumuhirika ku butegetsi.

Yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu 1996, 2001 nyuma yo guhindura itegeko nshinga ryamukumiraga kongera kwiyamamaza, yongeye gutsinda amatora mu 2006, 2011, 2016, na 2021.

Yongeye akazina ka “Itno” ku mazina ye ubwo yari amaze kurangiza amasomo ya kaminuza mu 2006 muri kaminuza y’uwahoze ari perezida wa Libya Gaddafi yitwa World Revolutionary Center.

Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *